Abanyeshuri ba ICM Rwanda barasabwa kwiga nk’abari mu Burayi

Nyuma yaho bigaragaye ko abanyeshuri ba Institute of Commercial Management (ICM) Rwanda badakora ubushakashatsi busabwa n’ubuziranenge bugenga Kaminuza z’Uburayi, umuyobozi wa ICM ku rwego rw’isi, Professor Tom Thomas, yahisemo kuza gusobanurira abanyeshuri b’iyo kaminuza ibisabwa.

Gushyira inyandiko z’abandi bantu mu nyandiko yawe hanyuma ntuvuge aho wayikuye(plagiarism) ni ikizira cyane, ni nk’ubujura; nk’uko Professor Tom Thomas yabisobanuriye abanyeshuri biga mu ishami rya ICM mu Rwanda, tariki 17/06/2012.

Mu igihe ukoresheje ubushakashatsi bw’undi muntu ugomba kuvuga aho wabukuye ndetse ukanandika amazina yanyirabwo mu nyandiko yawe; nk’uko Professor Thomas yakomeje abisobanura.

Professor Ntagwirumugara Etienne wigisha muri KIST nawe yavuze ko kwigana cyangwa gukoresha ubushakashatsi bw’abandi bantu ari bibi cyane kuko mu igihe uwabikoze afashwe aba ashobora gutakaza impamyabumenyi ze zose.

Hatanzwe urugero kuri Ministiri w’Ingabo mu Budage Karl-Theodor zu Guttenberg weguye ku buyobozi kubera plagiarism.

Abanyeshuri ba ICM Rwanda barimo gusobanurirwa n'Umuyobozi wa ICM Global, Prof Tom Thomas.
Abanyeshuri ba ICM Rwanda barimo gusobanurirwa n’Umuyobozi wa ICM Global, Prof Tom Thomas.

Ntagwirumugara yakomeje avuga muri aya magambo: “U Rwanda rurateganya kugira kaminuza imwe, nyuma yaho hazakorwa n’ikitwa Digital Library izabika inyandiko zose, bityo bizaba byoroshye kumenya uwanditse inyandiko y’abandi kandi atabigaragaje.”

Umuyobozi wa ICM Rwanda, Rusagara Innocent yavuze ko ICM Rwanda igira uruhare ruke mu imyigishirize na gahunda za ICM kuko ibizamini byose bitegurwa bikanakosorerwa mu Burayi rimwe na rimwe bikanakorerwa muri British Council.

Ubumenyi ICM itanga buba buri ku rwego rw’u Burayi ari nayo mpamvu havutse ikibazo cy’uko abarimu ba ICM mu Burayi batishimiye buryo abanyeshuri ba ICM Rwanda basubiza ibibazo babazwa; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa ICM mu Rwanda.

Professor Tom Thomas arikumwe n'abahagarariye ICM mu Rwanda.
Professor Tom Thomas arikumwe n’abahagarariye ICM mu Rwanda.

Institute of Commercial Management (ICM) ni Kaminuza yigisha ikiciro cya gatatu cya kaminuza (masters) mu ibijyanye n’ubucuruzi, ifite ikicaro gikuru mu Burayi ariko ifite amashami arenga 50 hirya no hino ku isi harimo iriri mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ku nyubako yitwa La Bonne Address mu mujyi rwagati.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mushobora kumfasha mukampa official website ya ICM Rwanda?

Mukeshimana B. yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka