Abanyeshuli ntibavuga rumwe ku cyemezo cyo gutaha bambaye uniforme

Ku wa gatatu w’iki cyumweru Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Mathias Harebamungu yatangaje ko abanyeshuli bo mu mashuli yisumbuye bazajya mu biruhuko bambaye umwenda w’ishuli (uniforme) mu rwego rwo gutuma bataha neza.

Nyuma y’aho iki cyemezo gitangarijwe abanyeshuli bo mu mashuli yisumbuye ntibabyakiriye kimwe. Bamwe mu banyeshuli bo mu bigo by’amashuli yisumbuye biherereye mu Karere ka Huye bavuga ko icyo cyemezo ari cyiza kuko gutaha bambaye uniforme bizabahesha agaciro aho banyuze.

Pacifique Mwiseneza yiga mu rwunge rw’amashuli rwa Butare (GSOB). Agira ati: “Ku bwanjye mbona icyo cyemezo ari cyiza kuko kizaca akajagali k’abanyeshuli, ikindi ni uko kizatuma umuco wo kwifuza imyambaro udafite ucika. Kizatuma kandi abanyeshuli bongera kwiha agaciro.”

Undi munyeshuli utarashatse kwivuga izina yemeza ko gutaha wambaye umwenda w’ishuli bifasha mu myitwarire (displine) kuko iyo umuntu abonye umwana w’umukobwa arangaye amukebura. Yemeza ko abakobwa bamenyemereye gutaha bambaye imyenda isanzwe nk’ utujipo tugufiya (mini) bigatuma abasore babarangarira cyangwa bigatera bagenzi babo ipfunwe ko babarusha imyenda myiza.

Aba banyeshuli bakomeza bavuga ko abanyeshuli bagomba kubaha itegeko ry’abayobozi kuko utashye wambaye uniforme ukagira ikibazo mu nzira bahita bamenya aho wiga byihuse. Ngo abatemera gutaha bambaye uniforme ni uko batiyakira nk’abanyeshuli.

Nyamara ariko hari abandi banyeshuli batishimiye icyo cyemezo bavuga ko gutaha bambaye uniforme bituma bataha batisanzuye.

Umunyeshuli w’umukobwa utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati : « Jyewe ndumva gutaha twambaye uniforme ataribyo rwose kuko tuba dushaka gutaha dukora ibyo dushatse. Iyo utashye wambaye uniforme ntabwo wisanzura nkuko ubishaka kuko abakubonye bahita bamenya aho wiga.»

Undi nawe agira ati “ akenshi iyo twatashye twambaye uniforme usanga bavuga ngo iseneni zaguye nicyo kintu cya mbere kitubangamira”.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko, iyo abanyeshuli bo mu mashuli yisumbuye bagiye mu biruhuko usanga binyurira ahandi hantu mbere yo kujya iwabo, ugasanga bagiye mu bikorwa bigayitse nk’ubusambanyi, aho bashobora kwandurira SIDA, cyangwa se bagatwara inda z’indaro maze bikaba byabaviramo guhagarika amasomo yabo.

Bamwe mu banyeshuli bemeza ko gutegeka abanyeshuli gutaha bambaye uniforme ntacyo byahindura k’umunyeshuli usanzwe ari ikirara. Bavuga ko hari ibigo bisanzwe bitegeka abanyeshuli gutaha bambaye uniforme ariko barenga ikigo bigamo ugasanga bayikuyemo bakambara imyambaro isanzwe maze bakajya gukora ibyo bishakiye.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka