Abana 21 ba Wisdom School bagiye guhagararira u Rwanda i Dubaï

Abanyeshuri 21 biga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze, berekeje i Dubaï mu marushanwa mpuzamahanga y’Icyongereza, muri gahunda yiswe “Intercontinental Spelling B Championship”.

Bamaze kubona ibyangombwa byose biteguye kurira indege
Bamaze kubona ibyangombwa byose biteguye kurira indege

Iryo shuri rya Wisdom ni ryo rukumbi rihagarariye u Rwanda, kimwe mu byashimishije umuyobozi wa Wisdom School, Nduwayesu Elia.

Yagize ati “Mu Rwanda hari amashuri menshi, kuba ari Wisdom School yararitswe mu marushanwa azabera ejobundi i Dubaï, ni yo mpamvu dushatse kubimenyesha Abanyarwanda bose ko hari ishuri rihagarariye u Rwanda i Dubai. Ttuzahura n’ibihugu byinshi ariko muri Afurika ibihugu byatumiwe ni bine, aribyo u Rwanda, Ghana, Nigeria na Tanzania, ibindi bihugu ntaramenya neza ni iby’i Burayi, Azia na Amerika”.

Uwo muyobozi yavuze ko mu gutoranya amashuri aserukira ibihugu binyuranye muri ayo marushanwa, bikorwa n’umuryango washyizweho ubishinzwe, uhuza amashuri ku rwego rw’isi, cyane cyane muri gahunda yo kureba uko abana barushaho kumenya ururimi rw’Icyongereza haba mu mivugire, mu gusobanura amagambo, uburyo asomwa n’uburyo yandikwa.

Nduwayesu Elia, Umuyobozi wa Wisdom School, avuga ko yishimiye kuba ishuri ayobora ari ryo rihagarariye u Rwanda
Nduwayesu Elia, Umuyobozi wa Wisdom School, avuga ko yishimiye kuba ishuri ayobora ari ryo rihagarariye u Rwanda

Avuga ko hari ibihembo biteganyirijwe abahize abandi, ati “Ababaye aba mbere barahembwa, kandi kugira ngo ishuri barihe ubutumire, baba babanjye kureba urwego iryo shuri rigezeho mu bumenyi bw’Icyongereza. Abo bana bagiye guhagararira iryo shuri bakaba ari abatsinze ikizamini cyatanzwe mu byiciro binyuranye birimo amashuri abanza n’ayisumbuye”.

Nduwayezu Elia arizeza Abanyarwanda intsinzi “Impamba tujyanye irasobanutse kandi irahagije, kuko ibizamini dukora hano ku ishuri bikorwa mu Cyongereza uretse isomo ry’Ikinyarwanda. Niba rero abana bacu bashobora guhora batsinda kuva muri 2012 kugeza uyu munsi nta mwana n’umwe utsindwa muri Wisdom School, bose bagatsinda neza icyo kizamini cya Leta, ndumva ko ku rwego mpuzamahanga abana bacu bazahagararira neza u Rwanda”.

Abana bagiye muri ayo marushanwa baremeza ko bifitiye icyizere, kandi ko bazahagararira neza ishuri ryabo, ababyeyi n’igihugu muri rusange.

Kimenyi Pacifique wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ati “Ibyishimo ni byose kuba ndi mu batoranyijwe kujya guhagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, icyizere ni cyose cyo kuzana intsinzi, turashimira n’ababyeyi bacu badahwema kudufasha”.

Kimenyi Pacifique umwe mu bana bagiye mu marushanwa i Dubai
Kimenyi Pacifique umwe mu bana bagiye mu marushanwa i Dubai

Arongera ati “Turiteguye abarimu bacu ni beza, batwigisha icyongereza mu buryo buhagije, twiteguye kwereka abazungu ko muri Afurika dushoboye, byanze bikunze tuzazana intsinzi, Abanyarwanda ndabizeza ko tuzabahagararira neza”.

Ndayisenga Karabo Kevine, ati “Ndumva nishimye cyane kuba ngiye guhagararira u Rwanda i Dubaï, intsinzi turayizana, ababyeyi banjye banshishikarije kwiga nkaba ngeze kurwego rwo guhagararira igihugu mu mahanga ndabashimira. Ngiye guhesha u Rwanda ishema, nk’umukobwa kandi abakobwa bose ndabararikira kwigirira icyizere kuko turashoboye”.

Bamwe mu babyeyi bafite abana bagiye muri ayo marushanwa baganiriye na Kigali Today, barashimira ishuri rya Wisdom aho bemeza ko ritegura neza abana babo.

Uwumuhoza Angelique, ati “Bakimpamagara kuri telefoni bambwira ko umwana wanjye ari umwe mu batsindiye kujya mu marushanwa mpuzamahanga, byaranejeje cyane numva ko Wisdom School idutegurira neza abana kugeza ubwo n’uwanjye agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, ni ibyishimo cyane”.

Arongera ati “Abana bacu ndabifuriza intsinzi, bazagende bahagarare bemye, ndizera ko bazahagararira neza igihugu n’ababyeyi babo, nkurikije uko nabibonye, umwana kugira ngo amenye neza icyongereza bihera hasi, abana bacu turabizeye bazitwara neza bagiye bafite impamba ihagije”.

Ndayisenga Karabo Kevine ajyanye icyizere cyo kuzatahana intsinzi
Ndayisenga Karabo Kevine ajyanye icyizere cyo kuzatahana intsinzi

Karangwa Timothé ati “Abana bacu muri Wisdom batsindira mu cyiciro cya mbere, ni yo mpamvu kuba bagiye guhagararira u Rwanda bitadutunguye, ni ishema kuri twe kuba amashuri atari ayo mu mujyi wa Kigali atangiye kujya mu marushanwa mpuzamahanga. Ibyo Parezida Kagame yaharaniye ko u Rwanda rugira ishema mu ruhando mpuzamahanga biri kugerwaho”.

Arongera ati “Ntabwo tuzatetereza Muzehe wacu mu cyerekezo cya NST1, muri Wisdom twayikabakabye kuko umwana wiga hano ntateze kubera umutwaro igihugu, arerwa yiga kwihangira imirimo, imigati y’ubwoko bwose barakora, amasabune, za Robot n’ibindi, twizeye intsinzi idasubirwaho kandi tuzayigeraho”.

Ayo marushanwa agiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (Dubaï), mu gihe mu myaka ishize yakunze kubera muri Canada, akaba ari inshuro ya mbere u Rwanda ruhagarariwe.

Abo bana 21 barimo abakobwa umunani, barurira rutemikirere mu ijoro ryo ku itariki 14 zishyira 15 Ukuboza 2021 saa sita z’ijoro, aho berekeza i Dubaï baherekejwe n’umuyobozi w’ishuri, Nduwayesu Elia n’abarimu batatu, bakazagaruka tariki 19 Ukuboza 2021.

Zimwe mu nyubako za Wisdom School
Zimwe mu nyubako za Wisdom School
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane ndabifurizitsinzi

Hakizimana jBosco yanditse ku itariki ya: 15-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka