Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Misiteri y’Uburezai ushinzwe Amashuri abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, ubwo yashyiraga hanze amanota y’ibizami bya Leta bisoza umwaka wa 2015, kuri uyu wa Kane tariki 18 Gahyantare 2016.

Yagize ati “Mu bizami bisoza umwaka wa 2014, hari hagaragayemo abanyeshuri bagera ku 102 bagaragaweho uburiganya mu gushaka amanota, ariko mu bizami bisoza umwaka wa 2015, hagaragayemo gusa abagera kuri 44.”
Minisitiri Rwamukwaya yatangaje bahagurukiye abakopera ibizami bya Leta uko imyaka igenda ihita, anizeza ko mu minsi iri imbere kizakemuka burundu ntikizongere kuvugwa mu burezi bwo mu Rwanda.
Abakobwa bahize abahungu mu mwaka wa 2015

Ugereranyije n’indi myaka yashize aho abahungu bahigaga abakobwa mu bizami bisoza amashuri yisumbuye, mu mwaka wa 2015 abakobwa ni bo bahize abahungu mu manota.
Bigaragazwa n’imibare yashyizwe hanze igaragaza ko mu mwaka wa 2015, byagaragaye ko abakobwa batsinze ku kigero cya 51.9%, abahungu bagatsindira ku kigero cya 48.1%.
Abasoje amashuri mu bahawe inyigisho nderabarezi, amanota yagaragaje ko mu mwaka wa 2015, abakobwa batsinze ku kigero cya 50.54%, abahungu batsinda ku kigero cya 48%
Abarangije amashuri mu bumenyi ngiro byagaragaye ko ari ho abahungu barushije abakobwa kuko batsindiye ku kigero cya 54.88%, abakobwa bagatsindira ku kigero cya 45.15%.
Ibizami bya Leta bisoza umwaka 2015, byakozwe n’abanyeshuri 67.709 barimo abigaga inyigisho rusange, inyigisho nderabarezi n’abigaga ubumenyi ngiro.
Abagera kuri 89.2% bose bakaba batsinze bemerewe kuzahabwa impamyabumenyi zisoza amashuri yisumbuye, abagera ku 7904 bo baratsinzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|