Abakobwa bize gutwara imashini zikora imihanda barasaba abakoresha kubagirira icyizere

Abakobwa biga mu mashuri y’Imyuga Tekiniki n’Ubumenyingiro (TVET), by’umwihariko abiga ibijyanye no gutwara imashini zikora imihanda, barasaba kugirirwa icyizere mu kazi.

Barasaba abakoresha kubagirirwa icyizere
Barasaba abakoresha kubagirirwa icyizere

N’ubwo bigana n’abahungu bagakora amasomo amwe, rimwe na rimwe bakanabarusha, ariko ngo iyo bigeze igihe cyo kujya gusaba akazi babwirwa ko badashoboye, kubera ko akazi basaba gashoborwa gusa n’abagabo cyangwa abasore.

Ni ibyasabwe n’abakobwa barangije amasomo muri Forever TVET Institute, ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, mu muhango wo guhabwa impamyabushobozi mu masomo atandukanye, yiganjemo ayo gutwara no gukoresha imashini zikora imihanda.

Bamwe mu bakobwa baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko n’ubwo barangizanyije amanota meza ndetse no kurusha basaza babo, ariko ngo baracyabangimiwe no kwimwa akazi.

Cecile Uwamariya ni umwe mu banyenshuri barangije amasomo ajyanye no gutwara ndetse no gukoresha imashini zisiza ibibanza zikanakora imihanda, avuga ko n’ubwo ibigo bifite izo mashini bitaraba byinshi mu Rwanda, ariko aho ziri batarumva neza ko abakobwa bashoboye.

Ati “Byaba byiza habayeho uburinganire byibura mu bigo bakajya bagiramo umukobwa utwara cyangwa ukora kuri iyo mashini, kuko abenshi baradupinga baba bumva ko tutabishobora, nk’aho nasabye akazi bambwiye ngo ntabwo wabishobora uri umukobwa, ugasanga biragoye. Imbogamizi duhura nazo ni uko nta cyizere baduha, bumva ko tudashoboye”.

Mugenzi we witwa Jaqueline Dusengiyumva, avuga ko byaba byiza bagiye bahabwa amahirwe yo kubanza gukora ubundi hakarebwa niba koko bashoboye.

Ati “Nk’ahantu nagiye kwaka akazi hari umuntu wambwiye ngo hano nta bakobwa bajya bakira kuko baba babona batabishoboye, ngo bakira abahungu gusa, bituma bihita binca intege ko ntazongera kujya kwaka akazi. Icyo nabasaba ni ukutaduca intege bitewe n’uko batureba, ahubwo bakaduha amahirwe, kuko umukobwa arashoboye”.

Umuyobozi wa Forever TVET Institution, John Fan, avuga ko kimwe mu byo bafasha abanyeshuri babo iyo barangije amasomo, harimo gukorana n’ibigo bya Leta ndetse n’ibyigenga kugira ngo bishobore kubaha akazi.

Solange Uwamahoro avuga ko umukobwa ashoboye umurimo nka musaza we
Solange Uwamahoro avuga ko umukobwa ashoboye umurimo nka musaza we

Solange Uwamahoro ni umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu kigo cy’Igihugu cy’imyuga Tekiniki n’ubumenyingiro (RTB), avuga ko umukobwa ntacyo atashobora kubera ko iyo ageze ku murimo akora kimwe n’abahungu.

Ati “Icyo dukora ni ubukangurambaga bubwira ari abanyeshuri cyangwa ababyeyi ibya TVET, tukababwira ko n’abakobwa badakwiye kwitinya, ariko nanone tukajya mu batanga akazi kugira ngo tubashishikarize kubona ko abana b’abakobwa bashoboye. Yego ntabwo kaburamo ariko nshobora kwemeza ko uko byari bimeze mu myaka ibiri ishize atari ko uyu munsi bimeze, no mu myaka ibiri ishize ngira ngo nta n’abakobwa wari kubonamo, n’aba bakoresha bagenda babibona gahoro gahoro, bakabona ko abo bakobwa bashoboye”.

Kuri ubu umubare w’abanyeshuri biga muri TVET ugeze kuri 37% mu gihe biteganyijwe ko umwaka wa 2024 uzajya kurangira bageze byibura kuri 60%, mu rwego rwo kurasa ku ntego RTB ikaba yaratangiye gukorana n’ibigo by’amashuri byigenga bya TVET birenga 35, byoherezwamo abanyeshuri.

John Fan, Umuyobozi wa Forever TVET Institution
John Fan, Umuyobozi wa Forever TVET Institution
Iyo barangije amasomo ngo usanga abahungu aribo bahabwa akazi abakobwa bakabwirwa ko badashoboye
Iyo barangije amasomo ngo usanga abahungu aribo bahabwa akazi abakobwa bakabwirwa ko badashoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo Abagore basuzugurwa mu bihugu byinshi,nabo barashoboye.Dore ingero nkeya:Ababaye Prime Ministers Margaret Thacher of England (nicknamed The Iron Lady),Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi cyo gusuzugura amategeko y’Imana.

gahakwa yanditse ku itariki ya: 30-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka