Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Gashyantare 2016, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya Gatanu, ku banyeshuri barangije muri iri shuri mu mwaka w’amashuri 2015-2016.

Yagize ati “Mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016, harangije abanyeshuri 523, ariko abakobwa bangana na 17% y’abanyeshuri bose barangije.”
Yakomeje atangaza ko uyu mubare w’abakobwa ukiri muto cyane muri aya mashuri y’ubumenyingiro, akangurira ababyeyi gushishikariza abana babo kwitabira aya masomo, kuko atuma abanyeshuri barangiza kwiga batiringiye uzabaha akazi, kubera ubumenyi bayakuramo.

Ati “Ababyeyi mukwiye gukangurira abakobwa kwitabira aya masomo kuko baranayashobora kuko muri aba barangije abakobwa bari mu bagize amanota menshi kurusha abahungu, kandi aya masomo afasha cyane abayiga gusoza batiringiye akazi ku bandi kuko bahabwa ubushobozi buhagije bwo kwihangira imirimo.”
Umwe mu bakobwa basoje amasomo, yatangarije Kigali Today ko abona impamvu bagenzi be ari bake mu mashuri yigisha ubumenyingiro ari uko hari abatarasobanukirwa n’ibijyanye n’ubumenyingiro abandi bakaba bumva imyuga ari iyabahungu gusa.

Ariko kuri we asanga bose bashoboye kandi bakegera ibigo byigisha ubumenyingiro bakabaza amakuru ajyanye n’masomo atangwa.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Papias Musafiri Malimba, yunze mu ry’Umuyobozi wa IPRC- KIGALI, ariko yibanda bakobwa batsinze neza mu mwaka wa 2015-2016, abakangurira kujya gushyira mu ngiro ibyo bize bihangira imirimo kuko bafite inkunga ya Leta.

Abanyeshuri 523 basoje amasomo muri IPRC KIGALI, bigaga mu mashami atanu atandukanye harimo ajyanye n’ubwubatsi, amashanyarazi, ikoranabuhanga ICT, gucukura amabuye y’agaciro, n’ubukanishi.

Ukeneye kureba amafoto menshi kanda aha https://www.flickr.com/photos/kigali-today/albums/72157665096312865
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Cong’s to our brothers & sisters tubari inyuma nkangurira abakobwa kwitabira kwiga imyuga nibaze dukomezanye.our iprc-kigali Cong to our 5th graduation.