Uyu muhango ukaba wabaye kuri mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukuboza 2015, ku cyicaro cy’iyi kaminuza ya kibogora, imbere y’abayobozi b’iri shuri n’abayobozi batandukanye bari bahagarariye akarere ka Nyamasheke.

Ntaganda Edwin watorewe kuyobora abanyeshuri ba Kibogora Polytechinc mu gihe cy’umwaka umwe yijeje, aba banyeshuri ko bazafatanya bagateza imbere iyi kaminuza kandi bakazababera abavugizi beza ku nzego zitandukanye.
Yagize ati “Twasezeranyije abanyeshuri kuzababera abavugizi ku bibazo byabo,kandi tuzaharanira ko bategura neza ejo habo heza,bimakaza indangagaciro zizatuma bateza imbere iyi kaminuza n’igihugu cyacu muri rusange.”
Uwimana Focas niwe ucyuye igihe mu bayoboraga abanyeshuri, yasabye komite igiyeho kuzihatira gukorera hamwe nk’ikipe kandi bakajya bumva ibibazo by’abanyeshuri bakabigeza aho bishoboka.

Ati “Twishimira ko twabashije gukemura ibibazo by’abanyeshuri kandi twamenyekanishije kaminuza yacu,turasaba abadusimbuye kuzakorera hamwe kuko twe twagize ikibazo cya bamwe batabashaga kuboneka uko bikwiye kubera kwimenyereza amasomo bityo ntidukemure ibibazo uko bikwiye.”
Ku ruhande rw’abanyeshuri basaba komite igiyeho kutazirengagiza ibibazo byabo bababera umuhuza mwiza imbere y’abayobozi.
Ntibeshya yagize ati “Hari ibibazo bimwe twataganga ntibibonerwe ibisubizo,turasaba abagiyeho kuzatubera intumwa nta kibazo na kimwe basubije inyuma.”
Nibajije Alphonze ashinzwe uburezi mu karere akaba yari umushyitsi mukuru yasabye komite nshya kuzakorera mu mucyo, asaba abanyeshuri gufasha abatowe kugera ku nshingano zabo,bose bimakaza indagagaciro z’Umunyarwanda.
Ati “Abatowe bagomba gukorera mu mucyo bafatanya n’ababatoye kugera ku nshingano zabo bimakaza indangagaciro z’abanyarwanda baharanira guteza imbere igihugu cyabo.”
Abayobozi b’abanyeshuri bazwi nka KPSU (Kibogora Polytechnic Stundents Union) barahirira kuzaba umuhuza w’abanyeshuri n’ubuyobozi, baharanira kuzateza imbere abo bashinzwe, birinda gukoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo no kwirinda kubiba amacakubiri.
KP irimo abanyeshuri basaba 800 bari mu mashami y’ubuforomo, uburezi, ubumenyamana (theologie), amajyambere y’icyaro n’andi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nizereko murwego rwo kuvuganira abanyeshuri barahera kukizamini kiri ejo kuya 14.12.2915 aho bivugwako umunyeshuri uzagikora Ari uzaba afite jeton yahawe nubuyobozi !!