Abagiye kwiga mu Buyapani ngo bazaziba icyuho cyo kubura abenegihugu bashoboye
Urubyiruko rurimo kujya kwiga mu Buyapani muri gahunda icyo gihugu cyemeye gufashamo Leta y’u Rwanda, ngo rwitezweho kuzagaruka rushoboye imirimo isaba ubuhanga buhanitse, ubusanzwe ikorwa n’abanyamahanga ngo baza bakishyurwa akayabo, nk’uko byatangajwe na Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana.
Ministiri Nsengimana hamwe na Stella Ford Mugabo, ushinzwe imirimo y’Inama y’abaministiri, bashimiye Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa kuba hari urubyiruko 150 bazajya kwiga ibintu bitandukanye mu gihe cy’imyaka itanu; aho ku ikubitiro hazagenda 14 mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri.
“Kuba u Rwanda rukirimo kwiyubaka, abakora ibitandukanye bakeneye kongererwa ubushobozi cyane cyane mu ikoranabuhanga, ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi n’ibindi; bikaba byagabanya gukenera abanyamahanga, kuko usanga basaba igihugu amafaranga menshi cyane”, Ministiri Jean Philbert Nsengimana.

Abanyeshuri 14 bagiye kwihugura mu gihe kingana n’imyaka ibiri mu Buyapani, ngo bazaza bazanye ubushobozi buhambaye bwo gukora ibyo bize, nk’uko abigeze kujyayo barimo Ministiri Stella Ford Mugabo babyemeza; bashingiye ku kuba ngo Abayapani bafite umuco wo gukora cyane kandi mu kwiga kwaho, umunyeshuri abijyanisha no gushyira mu bikorwa ibyo bamwereka.
Ambasaderi w’u Buyapani, Kazuya yabijeje ko bazabona imfashanyigisho zose zishoboka, kuko igihugu cye cyateye imbere muri byose by’umwihariko mu nganda, aho ngo nta gushidikanya ko ibibazo u Rwanda rufite mu kubura ingufu z’amashanyarazi (yaba ava ku mashyuza cyangwa ahandi) bizakemuka, rubikesheje abagiye kwiga ibijyanye nazo.

Ikigo cya Energy Corporation cyahoze cyitwa EWSA, ngo kiri mu bigo mu Rwanda bitanga amafaranga menshi yo kwishyura abanyamahanga baza gukora imirimo isaba ubuhanga buhanitse, nk’uko Haganje Gilbert usanzwe agikorera, akaba ari mu bagiye kwihugura mu Buyapani yabitangaje ko azagaruka ashoboye kubyaza amashyuza amashanyarazi.
Kuva mu mwaka wa 1977, Abanyarwanda bamaze kujya kwiga cyangwa kwihugura mu Buyapani babifashijwemo n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe cy’iterambere cy’icyo gihugu (JICA), ngo baragera kuri 200, nk’uko byatangajwe n’uhagarariye ishyirahamwe ryabo, Anicet Rwama.

Kuba umubare w’abagize inzego za Leta n’izabikorera bajya kwiyungura ubwenge mu Buyapani ugiye kwiyongera, ngo byavuye ku busabe bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yari muri icyo gihugu mu mwaka ushize, mu nama yiswe TIGAD y’abakuru b’ibihugu, yigaga ku bufatanye bw’u Buyapani na Afurika mu iterambere.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
tubizeyeho iterambere no kuzamura ubukungi bw’u rwanda ihe bazaba bagarutse ino