Abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga ngo bagorwa n’ibizamini bya Leta

Abanyeshuli bafite ubumuga bwo kutavuga barimo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuli abanza bavuga ko bagerageza kandi bafite n’ikizere cyo kuzatsinda ariko ngo igihe bahabwa kibabana gito ntibabashe kubirangiza no gutanga ibisobanuro birambuye bitewe n’imiterere yabo.

Abanyeshuli bafite ubumuga bwo kumva no kutavuga mu karere ka Nyagatare ni ubwa mbere bakwitabira ibizamini bya Leta bisoza amashuli abanza.

Aba mbere 8 nibo twasanze kuri G.S Rwebare mu murenge wa Gatunda. Bari basoje ikizamini cya Elementary Science and Technology.

Umwalimu ubafasha gusobanukirwa ibyo babajijwe, avuga ko aba banyeshuli nta kibazo gikomeye bafite ku mikorere y’ikizamini ahubwo imbogamizi ari igihe bagenerwa cyo kuba basoje no kuba hari ibizamini bibagora bitewe n’uko hari aho basabwa gutanga ibisobanuro bihagije nyamara bo bitewe n’ubumuga bafite bitashoboka.

Ibi byose ariko ngo bikomoka ku kuba nta ntenganyanyigisho n’imfashanyigisho bihari byagenewe abafite ubumuga bwo kumva no kutavuga.

Bamwe mu banyeshuri bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva biga mu kigo Umutara Deaf School.
Bamwe mu banyeshuri bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva biga mu kigo Umutara Deaf School.

Uwitonze Emmanuel, umwalimu mu ishuli Umutara Deaf School wigisha mu mwaka wa kane akaba ari nawe wiyambajwe ngo afashe aba banyeshuli, asaba ko aba banyeshuli bagenerwa ibizamini byabo byihariye bitewe n’imiterere yabo.

Tugerageje kuvugana n’aba bana hakoresheshejwe uburyo bwo kubandikira ibibazo bagasubiza, nabo batugaragarije impungenge zimeze kimwe n’iz’umwalimu wabo yatubwiye.

Aho bagaragaje ko ibizamini byaboroheye ari Science n’imibare, naho bakaba baragowe na Social Studies. Ibi ngo biterwa n’uko gusoma kwabo ari gucye bitewe n’uko nta bitabo bihagije bagira, ikindi kandi ngo ni imvugo yabo y’amarenga ari nayo bigishwamo n’ubwo amasomo imfashanyigisho ari imwe.

Twifuje kuvugana n’ababishinzwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutezimbere uburezi REB kugira ngo bagire icyo basobanura ku byifuzo by’aba banyeshuli ariko incuro nyinshi twagerageje telephone zabo zigendanwa ntibazifata.

Ishuli Umutara Deaf School riherereye mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare rifite abanyeshuli basaga 100 bose bafite ubumuga bwo kumva no kutavuga baturuka hirya no hino mu karere ka Nyagatare.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka