Bamwe mu bakozi bakoreye ku rwunge rw’amashuri rwa Kabare ruherereye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bamuwe umushahara w’amezi abiri, bigatuma banasezera akazi.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi REB gitangaza ko kigiye kwiyambaza ibitangazamakuru nka Radiyo na televiziyo kugira ngo abana batabasha kwiga mu buryo bw’iyakure bwashyizweho, na bo bakurikire amasomo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, aratangaza ko abanyeshuri bose bigaga bacumbikirwa mu bigo by’amashuri yisumbuye muri iyo Ntara, baraye basubijwe mu miryango yabo usibye abanyamahanga batarabona uko bataha.
Minisiteri y’Uburezi ishingiye ku itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rimenyesha ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus (COVID-19), yatangaje ko ibigo by’amashuri na za Kaminuza (bya Leta n’ayigenga) bizafunga nibura igihe cy’ibyumweru bibiri uhereye tariki ya 16 Werurwe 2020.
Ibigo by’amashuri na Kaminuza mu Rwanda byasabwe kwirinda guhuriza abanyeshuri bose hamwe (morning assemblies), mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus, nk’uko iri tangazo Kigali Today ikesha Minisiteri y’Uburezi ribivuga.
Umurundi uba mu nkambi y’impunzi ya Mahama witwa Barekayo Valentin yatunguwe no guhiga abandi muri Kaminuza ya INES-Ruhengeri.
Abiga mu myaka inyuranye mu ishuri rya Wisdom riherereye mu Mujyi wa Musanze, bakomeje gutorezwa imikorongiro mu matsinda (kampani) anyuranye, mu rwego rwo kwitoza kuba ibisubizo mu myaka itaha, aho kuba umutwaro ku gihugu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kiravuga ko nta ruhare cyagize mu gukwirakwiza amanota ya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, yasakaye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura avuga ko ruswa yavuzwe ko ari yo yateye Dr. Isaac Munyakazi kwegura, ngo itagize uruhare mu ireme ry’amanota y’abarangije amashuri yisumbuye yatangajwe kuri uyu wa mbere.
Amashuri makuru na za kaminuza bitujuje ubuziranenge bigiye gukorerwa isuzuma rikomeye, rishobotra kuzasiga amwe afunzwe nk’uko Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza yabitangaje.
Mu Karere ka Musanze abana bataye ishuri bagaragara bakora imirimo y’amaboko bahemberwa amafaranga y’intica ntikize, ubucuruzi bw’ibiribwa, no kuba inzererezi mu mihanda.
Ababyeyi bivugwa ko bateje impagarara ku ishuri no ku murenge bakabifungirwa, baravuga ko intandaro yo kugirana amakimbirane n’ubuyobozi bw’ikigo, ari uko bangaga itotezwa ikigo gikorera abana babo.
Mu Karere ka Musanze haracyari ibigo by’amashuri biri inyuma mu ireme ry’uburezi, kubera ko bitagira amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi. Ibi ngo bitera abana gukererwa amasomo, kuko hari aho babanza kujya gushaka amazi yifashishwa mu isuku n’ayo gutekesha.
Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita Servilien, Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, akaba anahagarariye Umuryango ‘University of Technology and Arts of Byumba’ (UTAB), yashyizeDr.Ndahayo Fidel ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB.
Ku bufatanye n’inzego zinyuranye za Leta n’abafatanyabikorwa, ababyeyi barerera mu Rwunge rw’amashuri rwa APAPEC Murambi mu Karere ka Rulindo, biyujurije amacumbi y’abanyeshuri nyuma yo kwishakamo ibisubizo bakusanya agera kuri miliyoni 86.
Ku rwunge rw’amashuri rwa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, abana babiri bavukana bahanganye n’abarezi, ababyeyi babo na bo babizamo nuko bibaviramo gufungwa.
Ubuyobozi bwa Seminari Ntoya yitiriwe Mutagatifu Jean Paul II ya Gikongoro (Petit Seminaire Saint Jean Paul II), buvuga ko abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatatu bagize amanota abashyira ku mwanya wa kane, ariko ngo ntibagaragaye mu mashuri 10 ya mbere mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ubumenyingiro ya Mainz (Mainz University of Applied Sciences), yo mu gihugu cy’u Budage buri mu Rwanda, mu biganiro n’ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, hagamijwe kuvugurura no guteza imbere umubano.
Nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 2019, u Rwanda rwemeje gutangiza umushinga w’icyerecyezo cy’imyaka 30, aho umwana w’Umunyarwanda azaba ashobora guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo mu guhanga udushya, mu ndimi, kandi abasha kwinjiza akayabo kubera siyansi n’ikoranabuhanga.
Nyuma y’ibyumweru bitatu bishize umwaka w’amashuri wa 2020 utangiye, abana biga muri Wisdom School bagaragarije ababyeyi babo ibyo bakora mu bumenyingiro biga, ababyeyi batungurwa no kubona ko abana babo bamaze kugera ku ntera yo kuvumbura bimwe mu byo u Rwanda rubona rubanje kwitabaza amahanga.
Minisiteri y’Uburezi irashishikariza ababyeyi kohereza abana b’inshuke mu ishuri, banataha na bo bakabafasha kurushaho kumva ibyo bize bifashishije ibyo bafite mu rugo ndetse n’ibitabo.
Abayobozi b’amatorero n’amadini akorera mu Rwanda, basinyanye amasezerano na Minisiteri y’Uburezi yo guha Leta ubutaka bwo kubakaho amashuri, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri.
Nyuma y’uko byavuzwe mu itangazamakuru ko hari abanyeshuri 47 bigaga kuri Butare Catholique birukanywe, ubuyobozi bw’iri shuri bwafatanyije n’ubw’akarere bubashakira aho bigira.
Abanyeshuri 10 bigaga gukina umupira w’amaguru mu ishuri ry’imyuga riherereye ku Kabutare (bakunze kwita EAV Kabutare) mu Karere ka Huye, birukanywe bazira imyitwarire mibi none babuze aho berekera.
Mushimiyimana Laetitia wize siyansi mu mashuri yisumbuye, ntiyahisemo kubikomeza ahubwo yahise ajya kwiga umwuga wo gusudira n’ibindi bigendanye, akavuga ko yizeye akazi nta gushidikanya.
Miliyari esheshatu na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zigiye gushorwa mu kubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVETs) atanu mu turere twa Burera, Musanze na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ishuri ryigisha imyuga Unique TVET School, ryamaze gufunga imiryango, kandi ko iryitwa Future Gate TVET School riherutse guhamagarira abanyeshuri kurigana ritaremererwa gukora.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abana biga muri amwe mu mashuri ya Leta batsindira ku manota make bamwe bakanatsindwa, nyamara mu yigenga hakaba aho batsinda bose kandi ku manota meza.
Nyuma yuko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cyamashuri yisumbuye asohotse, abanyeshuri bo muri Wisdom School bagatsindi ku rwego rwiza, ababyeyi barerera muri iryo shuri bishimiye umusaruro w’abana babo n’ubumenyi butangwa n’iryo shuri.
Mugisha Jean Luc yari mu bari bagiye kwiyandikisha basaba ishuri mu rwunge rwa Kagugu Catholique i Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku wa mbere tariki 06 Mutarama 2020, ariko umubyigano w’abantu benshi yahasanze watumye atakaza amasomo ku munsi wa mbere.