50,8% by’abanyeshuri barangije INATEK ni igitsina gore

Mu banyeshuri 922 barangije mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi ikoranabuhanga n’ubumenyi rya Kibungo (INATEK) bahawe impamyabumenyi zabo tariki 12/07/2012, abarenga kimwe cya kabiri ni abari n’abategarugori. Basabwe gukoresha ubumenyi mu kwihesha agaciro mu byo bazaba bakora byose.

Kuba INATEK yigisha amasomo ajyanye n’ubuhinzi bizoroshya icyifuzo Intara y’Uburasirazuba ifite cyo kuba ikigega cy’ibiribwa; nk’uko byatangajwe na Guverineri w’iyo ntara, Mujawamariya Odette.

Abarangije muri INATEK bazanafasha mu kwigisha no guhugura amakoperative no kwigisha abaturage guhinga kijyambere.

Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’uburezi, yashimiye abarangije umwete bakoranye mu kwiga anabibutsa ko ubumenyi n’ubumenyingiro bitagira umupaka abasaba kubukoresha bihesha agaciro ndetse bakamenyekanisha ibyo bakora banazamura ireme ry’uburezi.

Bamwe mu barangije muri INATEK uyu mwaka.
Bamwe mu barangije muri INATEK uyu mwaka.

Umunyeshuri uhagarariye abarangije muri INATEK yagarutse ku buryo abanyeshuri barangiza bagasambwa uburambe aho baba bagiye kwaka akazi. Yasabye ko hashyirwaho ibigo bifasha abarangije kubona aho bakora amahugurwa bityo bakabona uburambe binyuze mu mahugurwa.

INATEK yatangiye mu mwaka w’2003 rishinzwe n’abaturage b’Intara y’Uburasirazuba mu rwego rwo kuzamura uburezi. Abanyeshuri 992 barangije uyu mwaka baje basanga abandi barenga 2000 baharangije mu mwaka yabanje.

Gregoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka