Abakandida 73% mu bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza batsinzwe imibare
Minisiteri y’Uburenzi (MINEDUC), yatangaje ko mu banyeshuri basoje icyiciro cy’amashuri mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, abagera 73% batsinzwe imibare mu mashuri abanza, n’ubugenge ku barangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Ibi bivuze ko muri buri cyiciro abanyeshuri batsinze ayo masomo batarenze 27% mu banyeshuri barenga ibihumbi 219 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’abarenga ibihumbi 148 bakoze ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye muri uwo mwaka w’amashuri.
Ubwo hatangazwaga amanota y’ibyo byiciro byombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2025, Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yavuze ko hari ikigiye gukorwa kugira ngo abanyeshuri barusheho gutsinda ayo masomo mu byiciro byombi.
Yagize ati “Mu mwaka wanyuma w’amashuri abanza (P.6), abana 27% nibo batsinze imibare, urumva ko atari imibare ishimishije ni nacyo gituma navuze y’uko muri gahunda ya Remedial Program imbaraga nyinshi zizashyirwa mu mibare kugira ngo abanyeshuri barusheho gukora neza muri icyo cyiciro.”
Arongera ati “Ikindi ni uburyo abanyeshuri bakoze mu isomo ry’ubugenge (Physics) mu cyiciro rusange, 27.55% nibo batsinze, ukabona bigiye kungana na ya mibare y’abatsinze mu isomo ry’imibare mu cyiciro gisoza amashuri abanza. Ibi birerekana ko tugomba gushyira imbaraga mu masomo ya siyanse, kuzamura ubushobozi muri aya masomo ya siyanse abana kwitegura.”
Aha Minisitiri yagaragaje ko bashyizeho gahunda y’uko abanyeshuri bose bari mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye (S.4-S.6) bagomba kujya biga n’imibare iziyongera ku bindi bazajya baba biga, bitandukanye n’uko byari bisanzwe bigenda muri icyo cyiciro.

Minisitiri Nsengimana yagize ati “Ibyo twabonye cyane cyane muri siyanse, biragaragara ko tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi, kugira ngo tuzamure uburyo abana biga n’uburyo batsinda aya masomo. Nubwo atari ibintu bidushimishije kubona iyi mibare, ariko bituma tumenya aho dushyira imbaraga, kuko ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka. Imbaraga dushyira muri aya masomo tugiye kuzongera ku buryo niduhura ubutaha tuzasanga iyi mibare yiyongereye.”

Muri rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 bari 219,926, abagera 166,333 bangana na 75.64% nibo batsinze, barimo abakobwa bangana 53.2% mu gihe abahungu bangana na 46.8%.
Mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye byakozwe n’abanyeshuri148,702, abagera 95,674 bangana na 64.35% nibo batsinze, barimo abakobwa bangana na 50.2% mu gihe abahungu ari 49.8%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|