Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), yashyizeho amabwiriza mashya arebana n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri, agomba gutangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyaraye gisohoye itangazo ryerekana uko abanyeshuri bazagenda mu kujya gutangira igihembwe cya mbere ku byiciro bitandukanye, kizatangira ku ya 26 Nzeri 2022.
Abarimu 3,500 bakorera mu Karere ka Rubavu bahuriye muri Stade Umuganda mu mujyi wa Gisenyi kugira ngo bashimire Perezida Kagame wabongereye umushahara, akabasubiza agaciro bari barambuwe kubera imibereho bari babayeho.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2022 -2023 uzatangira tariki 26 Nzeri 2022. Itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara rivuga ko iyi ngengabihe ireba abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye uretse abanyeshuri bazajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mwaka (...)
Abanyeshuri babiri mu barangije mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) barushije abandi amanota, batahanye impanyabumenyi na sheki za miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda, kuri uyu wa 8 Nzeri 2022.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, arakangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri, bibarizwa mu Karere ka Gakenke, kwikebuka bakareba ibikibangamiye iyubahirizwa rya gahunda y’uburezi, no gufatanyiriza hamwe mu kugaragaza umusanzu wabo ufatika, mu (...)
Ababize kuri College ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero n’abahakoze batangije ihuriro bemeza ko rizabafasha kwiteza imbere, no kuzamura ireme ry’uburezi n’uburere ku banyeshuri bahiga n’abategerejwe kuza kuhakomereza amasomo.
Abarezi bo mu Karere ka Bugesera biyemeje kuremamo abanyeshuri Ubunyarwanda, bakarenga icyo integanyanyigisho iteganya, ahubwo bakabanza kubigisha ubumuntu, bakagira indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda ubereye u Rwanda, Afurika n’Isi muri rusange.
Mu kiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 29/8/2022, bagaragaje ko kwiga ukoresheje ikoranabuhanga byoroshye kurenza kwigishwa n’umwarimu muri kumwe.
Kaminuza yigisha amasomo ajyanye n’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, yahaye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), abahasoje amasomo 44, umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye, cyongeye cyagarutse.
Abarimu basaga ibihumbi bine baturutse mu mashuri 150 abanza n’amashuri y’incuke yo hirya no hino mu gihugu, kuva ku wa kabiri tariki 23 Kanama 2022, bateraniye mu Karere ka Musanze, aho bongererwa ubumenyi, mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa ntoya(tablet), hagamijwe kuborohereza mu gutegura no (...)
Mu barimu n’abandi bakozi b’amashuri Leta yazamuriye umushahara guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, harimo abize kera uburezi bw’ibanze bw’imyaka 11 bafite impamyabumenyi zitwa A3.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, bakarisubizwamo, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo n’abafatanyabikorwa, hamwe n’ubukangurambaga butandukanye.
Abarimu b’Abanya-Zimbabwe bagera kuri 208, bamaze gukora ibizamini byanditse kugira ngo bazemererwe guhabwa akazi mu Rwanda, ubu basigaje kuzakora ibizamini byo mu buryo bwo kuvuga (interviews) mu Cyumweru gitaha.
Ikigo Kepler cyigishiriza mu Rwanda amasomo ya Kaminuza ya Southern New Hampshire University SNHU (USA), cyatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ku barangije imyaka itatu bacyigamo bagera ku 101.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA yagaragaje umushahara buri cyiciro cy’abayobozi, abarimu n’abakozi b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ayigisha imyuga bazajya bahembwa, hagendewe ku mpamyabumenyi bafite hamwe n’uburambe mu kazi.
Abanyeshuri biga kubaka imihanda mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (RP/IPRC-Kigali), bibukijwe ko mu gihe bazajya ku isoko ry’umurimo bagomba gukora kinyamwuga.
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 580 bari bamaze amezi atandatu bahabwa ubumenyi mu myuga itandukanye barashima inzego zitandukanye zagize uruhare muri iyo gahunda, kuko ubumenyi bungutse buzabafasha kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.
Abana n’urubyiruko bo mu Karere ka Musanze, baravuga ko gahunda y’Intore mu biruhuko, bakomeje kuyifashisha nk’umuyoboro bagaragarizamo uruhare rwabo mu myitwarire n’imibanire myiza, mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibyiza Igihugu gifite ubu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kiratangaza ko hagiye kubaho impinduka mu manota y’ibizamini bya Leta (Grading System), guhera muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022.
Nyuma y’aho bimariye kugaragara ko hari urubyiruko rwinshi, rukenera kwigira imyuga hafi yabo, ariko bakagorwa n’uko nta mashuri yabugenewe abegereye hafi, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu kongera ibyumba bigenewe kwigishirizwamo imyuga(TVET); ibi bikazagenda byubakwa ku bigo (...)
Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko igiye kubaka amashuri y’imyuga muri buri murenge, mu rwego rwo gushyigikira no gushimangira gahunda yo guteza imbere uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro.
Umusore witwa Manirumva Isaie wo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mutenderi, Akagari ka Muzengera,avuga ko yahuye n’ikibazo ku mpamyabushobozi ye (dipolome), yasohotse iriho amazina y’undi muntu utarigeze yiga no ku kigo yigagaho, akajya kubikurikirana mu Kigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), ariko ntigikemuke none ubu (...)
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Leon Mugenzi, aratangaza ko abarimu batize uburezi bagiye gushyirirwaho porogaramu yo kwiga ngo bagire ubumenyi bukenewe, mu kubasha gutanga amasomo neza birushijeho.
Ni kenshi abaturage bavuga ko imvugo ya Perezida Paul Kagame ariyo ngiro, kubera ko ibyo yasabye ko babakorera bidatinda kubageraho, mu batanga ubwo buhamya hakaba harimo n’abatuye Umurenge wa Kaniga, Mukarange na Cyumba yo mu Karere ka Gicumbi, bishimira ikigo nderabuzima buzurijwe.
Izamurwa ry’umushahara w’abarimu, ni kimwe mu byateye abantu benshi ibyishimo, by’umwihariko Abarimu, harimo n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri yigenga barasaba ko amafaranga y’ishuri atakomeza kongerwa, kuko bitaborohera guhita bayabona, cyane ko aho baba bayakura nta kiba cyiyongereyeho.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yatangaje ko nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu, hazasohoka amabwiriza agenga uburyo amafaranga arimo n’agahimbazamusyi yakwaga ababyeyi yagabanuka.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bongerewe umushahara, iki cyemezo kikazatangira gushyirwa mu bikorwa muri uku kwezi kwa Kanama 2022. Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ni we washyize umukono ku itangazo rimenyesha abarimu ingano y’amafaranga yongerewe ku mushahara wabo.