Gutoza abana kwizigamira bizabarinda guhangayika

Ayinkamiye Emerence umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, aributsa ababyeyi ko gutoza abana kwizigamira, ari ukubagabanyiriza ibibazo bashobora guhura nabyo imbere.

Abana 450 bo mu karere ka Rutsiro batangiye kwizigamira
Abana 450 bo mu karere ka Rutsiro batangiye kwizigamira

Ayinkamiye avuga ko gahunda yo kuzigama iyo abanyarwanda bayigishwa kera, hari ibibazo byinshi abantu bahura nabyo ubu baba baraciye ukubiri nabyo.

Yagize ati” Ubu hari ibibazo byinshi duhura nabyo kuko uyu muco tutawutojwe tukiri bato ngo tube twaratangiye kwizigamira kera. Umuntu aratungurwa n’ikibazo runaka akabura aho ahera kuko atigeze atekereza ku guteganyiriza iminsi iri imbere ye.”

Mukeshimana Alphonsine, umukozi w’ikigo cy’Abadage gishinzwe ubutwererane “Savings banks foundation for international cooperation”, (SBFIC) avuga ko byoroshye gutoza umwana kuzigama kurusha kubitoza ugeze mu zabukuru.

Ati”Ababyeyi ubu biratugora kubumvisha akamaro ko kuzigama kubera imyaka bagezemo, ariko nibabitoza abana bakiri bato bakabikurana bazabifata nk’umuco.”

Nzimenya Munyentwari umwana w’imyaka 10 wiga mu mashuri abanza mu Murenge wa Rusebeya, avuga ko kuri konti ye afiteho amafaranga ibihumbi icyenda (9000Frw), akaba agenda ayarundanya uko ababyeyi bamuhaye igiceri.

Ati”Maze amezi atanu mbitsa none maze kugira ibihumbi 9, nkoze neza cyangwa nk’iyo nagize amanota meza, nkabona ababyeyi barampembye nanjye nkayizigama.”

Ndorimana Côme, umucungamari wa Sacco Rusebeya, avuga ko muri uyu murenge bamaze kugira amakonti y’abana 450 bafiteho amafaranga asaga ibihumbi 500frw bose hamwe.

Umwana ufunguje konti muri Sacco, mu gihe abandi basabwa gutanga umugabane shingiro we arabisonerwa kimwe n’andi mafaranga acibwa abanyamuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka