FPR-Inkotanyi ishaka kuzamura abaturage ihereye ku igiceri cy’ijana

Abaturage b’amikoro make bo muri Gasabo barakangurirwa kwizigamira binyujijwe muri gahunda yiswe “Igiceri Program”, kuko abayitabiriye hari ibyo itangiye kubagezaho.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batanga ibitekerezo ku iterambere ry'akarere ka Gasabo.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batanga ibitekerezo ku iterambere ry’akarere ka Gasabo.

Babikanguriwe tariki 3 Nzeri 2016, mu nteko rusange y’Umuryango FPR Inkonyi mu Karere ka Gasabo. Abanyamuryango bawo barebaga ibyagezweho mu myaka ibiri ishinze ndetse n’ibiteganywa mu yindi ibiri iri imbere.

Igiceri Program ni imwe muri gahunda z’iterambere abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bifuje ko yashyirwamo imbaraga nyinshi. Iyi gahunda itoza abaturage kwizigama bahereye ku giceri cy’100Frw buri munsi kandi ababikurikije ngo byatangiye kubagirira akamaro.

Chairman w’Umuryango FPR Inkonyi mu karere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen yavuze ko kuva iyi gahunda imaze umwaka itangiye bamaze kuzigama miliyoni zirenga 350Frw.

Rwamurangwa Stephen avuga ko Igiceri Program ikangurira umuturage kwizigama bityo akikura mu bukene.
Rwamurangwa Stephen avuga ko Igiceri Program ikangurira umuturage kwizigama bityo akikura mu bukene.

Yagize ati “Zavuye mu giceri cy’100 kubera ubukangurambaga bukorwa n’ubuyobozi bw’Umuryango kuko uhora wifuriza abaturage gutera imbere.”

Avuga ko aya mafaranga abikwa muri SACCO, nayo ikagenda yungukira abaturage 4%, ari yo mpamvu akangurira abataritabira iyi gahunda kuyijyamo kuko ngo igamije kubakura mu bukene.

Mukarutamu Marita wo mu murenge wa Bumbogo watangiranye n’iyi gahunda akaba n’umwe mu bakusanya aya mafaranga, avuga ko hari icyo yamugejejeho.

Ati “Kubera ko inzu yanjye itari ikinze neza, nagiye kubikuza nsanga mfiteho ibihumbi 103 maze ngura inzugi ebyiri, amadirishya n’ibirahure ndakinga none ubu mba heza kubera igiceri Program.”

Avuga ko hari n’umusore baturanye uherutse kwigurira igare kubera iyi gahunda, none ngo ararikoresha atwara abagenzi akinjiza amafaranga kandi ubwizigame ngo arabukomeje.

Mukampangaza Eugénie wo mu murenge wa Rutunga, avuga ko igiceri mbere nta gaciro bagihaga kubera kutamenya.

Ati “Mbere igiceri cy’i 100 twaragisuzuguraga ariko iyo ukizigama buri munsi, agera aho akagwira ku buryo ubu nta kibazo nkigira cyo kwishyura mituweri.”

Biyemeje kandi kunoza imyubakire, kongera ibikorwa remezo byiganjemo imihanda, gufasha abatishoboye, kuzamura ubuhinzi n’ubworozi, umutekano, kongera abanyamuryango no kubakangurira gutanga imisanzu ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane bihere kumudugudu kuri buri rugo bibe itegeko tuve mubukene ndatanga umusanzu mbikangurira abaturanyi duturanye murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka