BNR yakuyeho ibipimo ntarengwa by’amafaranga abikuzwa muri SACCOs

Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) iratangaza ko yakuyeho ibipimo ntarengwa by’amafaranga abikuzwa n’abanyamuryango ba SACCOs byaherukaga gushyirwaho kubera icyorezo cya COVID-19.

BNR yari yarashyizeho amafaranga ntarengwa yo kubikuza muri SACCO
BNR yari yarashyizeho amafaranga ntarengwa yo kubikuza muri SACCO

Ibyo bipimo ntarengwa byihariye byo kubikuza mu makoperative yo kubitsa no gutanga inguzanyo (SACCOs) byari byarashyizweho n’itangazo BNR iheruka gushyira ahagaragara tariki 24 Werurwe 2020.

Irindi tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa gatatu tariki 6 Gicurasi 2020, ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwagombwa, rivuga ko gukuraho ibi bipimo bishingiye ku ngamba nshya za Guverinoma y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 zatangajwe tariki 30 Mata 2020, aho imirimo imwe n’imwe yemerewe gusubukurwa nyuma yo kumara iminsi ifunzwe.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibyo bipimo bikuweho kugira ngo abanyamuryango b’aya makoperative babashe gukora imirimo yabo nta nzitizi. Rinibutsa ayo makoperative gukomeza gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga urwego rw’imari iciriritse.

Mu mabwiriza za SACCOs zaherukaga guhabwa na BNR harimo n’ingano y’amafaranga zitagombaga kurengereza abanyamuryango bazo bakeneye kubikuza.

Mu mabwiriza akubiye mu itangazo BNR iheruka gushyira ahagaragara tariki 24 Werurwe 2020 ryari rishingiye ku ngamba nshya zo gukumira icyorezo cya Covid-19 harimo ko umunyamuryango ukeneye kubikuza atari yemerewe kurenza amafaranga ibihumbi 150 rimwe mu cyumweru, no kutabikuza amafaranga arenze ibihumbi 500 mu cyumweru ku mucuruzi w’ibiribwa cyangwa ucuruza ibikoresho by’ibanze.

Ayo mabwiriza kandi yanavugaga ko aho SACCO ikorana n’amatsinda, buri tsinda ryemerewe kubikuza amafaranga yo kugabana ku buryo buri munyamuryango waryo atarenza ibihumbi 50 mu cyumweru.

Nanone kandi aya mabwiriza yasabaga ko abakozi ba SACCOs batemerewe kubikuriza abanyamuryango amafaranga bababwira ko bayaboherereza kuri Mobile Money, ibi bikaba byari mu rwego rwo kwirinda ubujura bwashoboraga gukorwa muri ubu buryo.

Icyo gihe BNR yanibukije SACCOs kujya zirarana mu mitamenwa yazo amafaranga afitiwe ubwishingizi gusa, arenzeho yose zikayaraza muri Banki buri SACCO ikorana na yo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kuba BNR yakuyeho ibyo bipimo natwe dufatanye dukore dutere imbere.

Ibrahim yanditse ku itariki ya: 7-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka