Amajyaruguru: Abagore ni bo benshi mu kudakorana n’ibigo by’imari

Imibare igaragaza ko abagore bo mu Ntara y’Amajyaruguru bakiri inyuma mu kugana ibigo by’imari, bitewe n’uko abagabo bakibafatirai byemezo.

Asiimwe avuga ko basanze kuba abagabo bagifata ibyemezo kuri buri kintu bibera abagore imbagamizi mu kwizigamira no gukoresha ibigo by'imari.
Asiimwe avuga ko basanze kuba abagabo bagifata ibyemezo kuri buri kintu bibera abagore imbagamizi mu kwizigamira no gukoresha ibigo by’imari.

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) harebwa uko ubwitabire bw’Abanyarwanda buhagaze mu gukorana n’ibigo by’imari, bwerekanye ko 91% by’abatuye iyi ntara bitabiriye ariko mu 9% basigaye badakorana n’ibigo by’imari, 6% ari abagore.

Asiimwe Herbert umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ibigo by’imari, iby’ubwishingizi n’amabanki muri MINECOFIN, avuga ko impamvu basanze abagore batitabira cyane biterwa nuko abagabo aribo bafata ibyemezo byose.

Agira ati “Twasanze abagabo aribo bakomeje gufata ibyemezo mu rugo, n’ukuntu urugo ruzigama, turashaka kubona abagore bafata ibyemezo by’ukuntu bizigamira amafaranga yabo kugirango koko abagore nk’inkingi z’urugo serivisi z’imari zibagereho.”

Gusa bamwe mu bagore batuye muri iyi Ntara, bavuga ko kuba ubwitabire bukiri hasi mu bijyanye no gukoresha ibigo by’imari biterwa nuko akenshi abagore nta mitungo bigengaho baba bafite.

Nyiramanzi Veronique uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Kagari ka Birira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, avuga ko kuba abagore batitabira gukoresha ibigo by’imari ugereranyije n’abagabo biterwa nuko nta mitungo baba bafite.

Ati “Impamvu umubare ukiri hasi, usanga nk’abagore nta mitungo baba bafite ihagije ariko bitabira nk’utubina two hasi turimo twa sasa neza tubafasha nko kwiteza imbere mu rugo wenda agasafuriya n’agatenge akaba atabisaba umugabo mbese ugasanga baba bafite umutungo batanigenzuraho.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko harimo abagore bacyitinya ariko nabo bagiye kongera kubashishikariza kugana ibigo by’imari.

Ati “Abagore baracyitinya, uretse ko intera tugezeho abagore ubu ngubu ni benshi cyane barweyemezamirimo ariko naba bandi basigaye ntabwo bemerewe kuba aho ngaho gusa ari abacene.

Ni yo mpamvu tugomba gushira imbaraga mu gushishikariza abagore gukomeza kugana ibigo by’imari biciriritse, tuzashiramo imbaraga kugirango iriya mibare 6% by’abagore na 3% by’abagabo igabanuke.”

Ubu bushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka bwerekanye ko ubwitabire bw’Abanyarwanda ku bigo by’imari bugeze kuri 89% mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka