Urwego Opportunity Bank yafunguye ishami rishya mu karere ka Rubavu

Banki iharanira iterambere ya Urwego Opportunity Bank (UOB) yamaze gufungura ishami rishya mu karere ka RUbavu mu ntara y’Uburengerazuba, nyuma yo kubona ko abakiriya bari bamaze kwiyongera mu kugana agashami gato kari kahasanzwe.

Ibi ni ibyatangajwe na Tineyi Mawocha, Umuyobozi mukuru wa UOB, ubwo bafunguraga iri shami kuri uyu wa gatanu tariki 20/2/2015.

Ishami rishya rya Bank Urwego Opportunity mu karere ka Rubavu.
Ishami rishya rya Bank Urwego Opportunity mu karere ka Rubavu.

Yagize ati “Hano hari ibikorwa by’ubucuruzi byinshi kandi ni no ku mupaka ibyo byose byatumye twiyemeza ko tugomba naho kuhaba. Twari tumaze kugira abakiriya benshi twahaga serivisi ariko nta shami twari dufite.

Natwe byaratugoraga kuko twabahaga inguzanyo ariko ugasanga bagomba kujya kuzishyura mu yandi ma banki, icyo ni cyo cyatumye tuguga tuti reka tubegere kandi tunazamure umubare w’abatugana.”

Mawocha yatangaje ko bafite agashya ko ntawe basubiza inyuma uhereye ku baturage badashobora guhabwa inguzanyo mu yandi mabanki, harimo no kuba bita ku bagore by’umwihariko, aho batanga inguzanyo guhera ku bihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.

Tineyi Mawocha, Umuyobozi mukuru wa UOB.
Tineyi Mawocha, Umuyobozi mukuru wa UOB.

Iri shami kandi rikazakurikirwa n’andi azafungurwa mu karere ka Karongi no mu mujyi wa Kigali mu minsi iza, bikazagira uruhare mu kongera umubare w’abakiliya babarirwa mu bihumbi 300 iyi banki ifite mu gihugu hose, nk’uko Mawocha akomeza abisobanura.

Bizimana Jean Damascene, umwe mu baturage ufite konti muri iyi banki, yemeza ko yamutinyuye kugira umuco wo kubitsa kandi akaba anateganya gufata inguzanyo mu minsi ya vuba kuko atari yarigeze yiyumvisha ko agira konti muri banki.

Ati “Ubu nitgeguye gufata inguzanyo nk’abandi kuko hari amafaranga maze kubitsamo, nkaba nizeye ko azamfasha kongera ubucuruzi bwange no kubwagura.”

Johnathan Gatera, ushinzwe iterambere ry’ibigo by’imari muri Banki y’Igihugu (BR) atangaza ko gufungura amashami ku ma banki ahantu hatandukanye bizagira uruhare mu kongera ubwizigame mu baturage.

Yavuze ko kuri ubu Banki nkuru y’Igihugu nayo yamaze gushyiraho uburyo ibigo by’imari bitangira mu Rwanda bitazongera guhombesha abaturage babibitsamo. Avuga ko mu nteko harimo itegeko rizashyiraho ikigega kizajya kishingira amafaranga y’abantu.

Ibyo bikazafasha ko ikigo k’imari kiramutse gihombye abakibitsamo batabura amafaranga yabo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye iyaguka ry’ibigo by’imari mu Rwanda, biragaragaza ko umutekano/ubuyobozi bwiza bifitiye akamaro iterambere ry’igihugu (umuingi Ni uwo).

Collins Mukiza yanditse ku itariki ya: 10-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka