Urubyiruko 240 rwahawe impamyabumenyi mu kwihangira imirimo
Abasore n’inkumi 240 bo mu mirenge yose igize akarere ka Musanze, tariki 14/11/2012, basoje amahugurwa bamazemo amezi atatu bahugurwa ku guhindura imyumvire hagamijwe kumenya kwihangira imirimo.
Clement Twizerimana, ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo muri Musanze, avuga ko nyuma yo guhugurwa, urubyiruko ruri gutanga ikizere cy’ejo hazaza, hagendewe kubyo bamaze kugeraho nyuma y’amezi atatu bahabwa amahugurwa.
Agira ati: “mfite ikizere ko tuzagira igihugu kiza kandi kirimo abashoramari beza kandi bazi n’icyo bakora”.

Hari urubyiruko rumaze kwishyira mu matsinda ndetse rumaze kwizigamira amafaranga arenga ibihumbi 200,ibi bikaba byerekana ko umuntu ashobora guhinduka mu gihe gito kandi akabasha kwiyubaka.
Ati: “Inama nagira urubyiruko ni uko igishoro cy’umuntu cya mbere ariwe ubwe, n’igitekerezo cye yumva gishobora kugira aho cyamugeza. Burya igitekerezo iyo kiri mu rubyiruko iyo umuntu agishyigikiye gishinga imizi”.
Ndavi Muia, uhagarariye umushinga Techno Serve mu Rwanda, wafashije mu gutanga aya mahugurwa avuga ko ibikorwa byabo bigamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere, cyane cyane urwo mu cyaro, bakora mu kubafasha kuzamura urugero rw’ubushobozi, no kubahuza n’uburyo bwose bwaborohereza mu mishinga yabo.

Uru rubyiruko rushoje aya mahugurwa rugiye kwinjira mu gice cyo gufashwa mu gutangira akazi, cyangwa se koroherezwa mu guhuzwa n’amabanki kugira ngo babe babona inguzanyo ngo babashe gutangira ubucuruzi bwabo bwite.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|