Umuyobozi mukuru wa BK yasuye abakiriya b’ishami rya Nyamasheke

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Gatera James, yasuye abakiriya b’ishami ryayo rya Nyamasheke kuri uyu wa kane tariki 16/08/2012, mu rwego rwo kuganira nabo no kungurana ibitekerezo.

Nk’uko Gatera yabivuze, ngo ni umuco wa BK kwegerera abakiriya bayo ngo baganire uko bubaka banki yabo ndetse n’uko bubaka abayigana.

Yasobanuriye abakiriya bari bahagarariye abandi muri ibyo biganiro ko umukiriya ari umwami muri BK kandi ufite umushinga akabagana bamufasha vuba ngo umushinga we udahomba ahubwo ubashe kumuteza imbere.

Uretse abacuruzi baba bashaka gukora imishinga itandukanye yababyarira inyungu, ngo n’abakozi bashaka kugira icyo bageraho mu kazi kabo nabo ntibahezwa mu gufata inguzanyo muri BK; nk’uko Gatera yakomeje abisobanura.

Yongeyeho ko BK yakira buri wese icyiciro cyose yaba arimo bityo hakaba nta muntu n’umwe ugomba kuyitinya.

Abakiri ba BK i Nyamasheke bitabiriye ibiganiro n'umuyobozi wa BK, James Gatera.
Abakiri ba BK i Nyamasheke bitabiriye ibiganiro n’umuyobozi wa BK, James Gatera.

Yaboneyeho kubabwira ko BK iri kubaka ahantu izabashyirira imashini ikoresha ikoranabuhanga izwi ku izina rya ATM izajya ibafasha kubikuza no kubika amafaranga igihe cyose bazaba babikeneye, amasaha 24 kuri 24, anabasaba kwitabira gukoresha ikoranabuhanga rya BK bityo ntibakajye bata igihe kinini ku murongo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yashimiye BK kuba ifite gahunda nziza igamije guteza imbere Abanyarwanda, anasaba abaturage kudapfusha ubusa amahirwe BK yabageneye.

Yasabye ko imikoranire myiza hagati ya Leta, ibigo by’imari n’abakiriya yarushaho kunozwa hakabaho kuzuzanya muri gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.

Inyubako ya BK ishami rya Nyamasheke.
Inyubako ya BK ishami rya Nyamasheke.

BK yatangiye gukorera mu karere ka Nyamasheke kuva tariki 18/06/2012, ikaba imaze kugira abakiriya 948 mu bantu ibihumbi 200 bujuje ibya ngombwa byo gukorana n’amabanki bakabarizwamo.

umuyobozi wa BK ishami rya Nyamasheke, Rwaka Marcellin, avuga ko iyi ntambwe ishimishije kandi yizeye ko bazarushaho kwiyongera mu minsi iri imbere.

Abakiriya bitabiriye ibi biganiro bashimiye BK ibyo imaze kubagezaho mu gihe gito ihamaze, batanga ibitekerezo by’uburyo hanozwa imikoranire ndetse banayisezeranya kuyimenyekanisha no kuyishakira abakiriya hirya no hino mu baturanyi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka