Umuntu ntiyakwiteza imbere igihe atizigamira – Ecobank

Ubuyobozi wa banki ya Ecobank Rwanda bwemeza ko umuntu adashobora koroherwa n’iterambere, haba irye cyangwa se iry’aho atuye igihe atizigamira, kuko umuntu adasigarana ibyo yinjiza ahubwo asigarana ibyo yizigamira bikagenda bigwira akabasha kugira icyo yimarira.

Ibi ni ibyatangajwe na Doreen Mabethienne ushinzwe itumanaho muri Ecobank, ubwo hasozwaga igikorwa cyari cyimaze amezi atandatu cyise “birashyushye na Ecobank”, mu rwego rwo gushishikariza abantu kugira umuco wo kwizigamira.

Yagize ati: “umuntu wese ukorana natwe, washobora gusiga kuri konti ye byibura amafaranga ibihumbi 200 buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu, yashoboraga kuba yakwegukana ibihembo muri iri rushanwa”.

Imodoka Mahindra XUV500 yahawe umunyamahirwe mu bakiriya ba Ecobank Rwanda.
Imodoka Mahindra XUV500 yahawe umunyamahirwe mu bakiriya ba Ecobank Rwanda.

Umutesi Aimee Francoise, niwe wegukanye igihembo gikuru cy’imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra XUV500. Nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye, yavuze ko iyo aba atizigamira atari kuba umwe mu banyamahirwe, kugeza ubwo atsinze.

Ati: “ibi byose mbikesheje kwizigamira. Iyo mba ntizigamira, ntabwo nari kuba umwe mu banyamahirwe. Iyi modoka iramfasha mu kazi, bityo ndusheho kongera ibyo nizigamira”.

Shumbusho Vianney, umuyobozi wa Ecobank Rwanda, yavuze ko kugirango iterambere ry’ubukungu rigerweho haba ku muturage ndetse n’abakora ishoramari mu mabanki, haba hakwiye ubufatanye.

Ati: “ubufatanye nibwo butuma banki n’abayigana bose batera imbere. Umwe mu batsinze yagarutse ku gikorwa cy’amafaranga yahawe na banki, akagura amafumbire none akaba yarejeje. Ubwo ni ubufatanye”.

Ibihembo byatanzwe birimo imodoka, ticket y’indege yo kugana Dubai no kugaruka ndetse na sheke y’amafaranga ibihumbi 100. Iri rikaba ari irushanwa riba ngarukamwaka.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka