Umukozi wa Sacco Murundi arakekwaho kwiba arenga miliyoni

Umukozi wa Sacco Ngwinurebe Murundi yo mu Karere ka Karongi, ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwiba amafaranga aarenga miliyoni.

Uyu mugore witwa Uwayisaba Beatrice usanzwe ushinzwe amafishi muri iyi Sacco, yaketswe ubwo yari agiye kubikuza amafaranga ku ifishi y’undi muntu ariko yamaze kwiyongeraho nk’umwishingizi yananditseho amafaranga uwo muntu adasanzwe afite kuri iyo konti.

Ubuyobozi bw'Akarere buvuga iko imikorere irangwa muri ibi bigo by'imari ituruka ku kuba ari umuco yafashe mu bihe bishize.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga iko imikorere irangwa muri ibi bigo by’imari ituruka ku kuba ari umuco yafashe mu bihe bishize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Kuzabaganwa Vedaste yatangarije Kigali Today ko umucungamari wa Sacco ari we wari wikoreye kuri guichet aza kugera ku ifishi imwe, arebye uko imeze agira amakenga kuko yabuze iziyikurikiye, azibajije ntiyabasha kuzibona, azibuze ahita akeka uwo wakoraga mu mafishi.

Yagize ati “Mu kumukeka baza no kumusaka basanga hari izindi fishi yambariyeho yari agiye gucyura wenda yashakaga kugira ibindi bikorwa akoreraho. Muri uko kumukeka baba bamuhagaritse iminsi mikeya y’agateganyo.”

Umucungamutungo w’iyi Sacco yatinze kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano, bituma ahita acika ajya kwihisha mu bantu bo mu muryango we iminsi mike, ariko nyuma y’igihe gito aragaruka, aribwo kuwa gatatu yahitaga atabwa muri yombi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, asanga ibibazo by’inyereza biri kugaragara mu bigo bitandukanye byiganjemo ama Sacco yo muri aka Karere biterwa n’imicungire mibi yagiye ibiranga.

Ati “Biba byaratewe n’imikorere mibi y’ayo ma Sacco, kandi ibigenda bigaragaye si ukuvuga byabaye ubu, ahubwo ni uko aribwo biri kigaragara, kandi turi gusaba ko za Sacco zose zakorerwa igenzura ngo turebe uko umutungo wa rubanda ucunzwe.”

Kugeza ubu Uwayisaba ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Murundi, yiyemrera ko yafashwe amaze kwiba agera kuri 1,136,400 yagiye acisha ku mafishi y’abandi bantu, akayabikuza batayafite ku makonti yabo ahubwo ari ayo yiyandikiyeho gusa.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ni mutaberera maso Sacco zacu zizaba nka za. microfinance za hombye.

odette mukamana yanditse ku itariki ya: 30-01-2016  →  Musubize

Uyu Executif hari ibyo avuga abeshya ahubwo bahise babimenyeshwa barabyirengagiza kandi uyu mugore afungiye Bwishyura.

dodos yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

Nahamwa n’ibyo akurikiranyweho, uretse kubifungirwa azanagaruze ayo mafaranga.

Mike yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

Ibya rubanda si uko bicungwa. Nakurikiranwe n’inzego zibishinzwe abiryozwe

MANIRIHO yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

ariko bavuga ngo ruswa iravuza ubuhuha mwitangaza makuru muti oya wasobanura ute ukuntu umukozi wa sacco yumurenge wa ruhango yafunzwe akekwaho kurigisa 9000.000 frw za VUP ntihagire ubimenya none uwa jarongi wa 1000.000 aravuzwe . nzaba mbarirwa iryo tangazamakuru ryanyu

kalusa jukes yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

Ubujura nkubwo burakabije nimubashyire mungororamuco kandi munabirukane byiteka ryose

Munyabugingo Gerard yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka