Sosiyete nshya y’ubwishingizi igiye gutangira
Sosiyete yitwa “Prime life insurance Ltd” igiye gufungura imiryango mu gihugu, ikazaba ikora ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima.
Iyi sosiyete ivukiye muri COGEAR isanzwe ikora ibijyanye n’ubwishingizi butandukanye, izaba ikora nka sosiyete ukwayo, ifite umugabane shingiro ungana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000.000 frw).
Umuyobozi mukuru wa COGEAR, Alain Kabeja, avuga ko iyi gahunda yo gushinga sosiyete nshyashya y’ubwishingizi yigenga igamije gushyira mu bikorwa ibyo basabwe na banki nkuru y’igihugu.
Agira ati «Tubaye abambere mu gushyira mu bikorwa ibyo twasabwe na BNR, yuko tugomba gutandukanya ubwishingizi bw’ubuzima n’ubundi bwishingizi dutanga ».
Kabeja ntabwo yavuze neza igihe iyi sosiyete izatangirira ariko yavuze ko ari vuba.
Abafatabuguzi ba COGEAR baniteguye gukorana n’iyi sosiyete nshya basabye ko bashyirirwaho agasanduku k’ibitegerezo, umurongo wa telefone utishyurwa ndetse n’ibihembo ku bafatabuguzi bitwara neza.
Gatoto Eugene, umwe mu bafatabuguzi, yavuze ko abafatabuguzi bifuza ko serivisi zitangwa na COGEAR zagaragara kuri interineti, ndetse n’impapuro zuzuzwa zikajya zishyirwa mu kinyarwanda no mu cyongereza.
Sosiyete y’ubwishingizi COGEAR yafunguye imiryango mu mwaka w’1995.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|