Rulindo: Abaturage barashima Leta yabazaniye imirenge SACCO

Nk’uko bikomeje gutangazwa n’abaturage batuye mu mirenge itandukanye mu karere ka Rulindo, ngo basanga kuba Leta y’u Rwanda yaratekereje kubazanira gahunda y’imirenge SACCO ari ikintu bakwiye guhora bayishimira.

Ibi barabitangaza nyuma y’iminsi bamaze bataha imirenge SACCO mu mirenge yabo, biyubakiye bafatanije n’ubuyobozi bw’imirenge yabo.

Mu gikorwa cyo gutaha iyi mirenge abaturage bagiye batanga ubuhamya bw’ukuntu gukorana n’imirenge SACCO byabazamuye mu bukungu ku buryo bushimishije.

Mukakagame Beline utuye mu murenge wa Mbogo avugako we na bagenzi be 50 bishyize hamwe bakajya batanga amafaranga igihumbi mu cyumweru. Ibi byabafashije kwigurira matela zo kuryamaho, bacika ku gusasa ibyatsi.

Mukakagame yagize ati “SACCO yadufashije kuryama ahasusurutse tukaba tutazagarukira ku kuryama heza gusa, ahubwo tunateganya kuzakomeza gukorana nayo ikazatugeza no ku bindi bikorwa byinshi by’iterambere ”.

Inyubako ya SACCO Rusiga.
Inyubako ya SACCO Rusiga.

Ikindi aba baturage bemeza ni uko gushyira hamwe no kumvikana kw’abagize umuryango, ngo basanga ari ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza y’abawugize.

Ibi kandi byemezwa na Karake Ferdinand,umujyanama wa Guverineri w’intara y’Amajyaruguru,waje kwifatanya n’aba baturage gutaha izi nyubako nshya za sacco.

Umujyanama wa Guverineri w’intara y’Amajyaruguru yashimiye abaturage ku ruhare rwabo rukomeye mu guteza imbere SACCO . Yasabye abataritabira gukorana n’ibigo by’imari kutiheza bakegera SACCO mu rwego rwo kwizamura mu bukungu.

Yabasabye guharanira gushyira hamwe n’ubwumvikane mu miryango. Uyu muyobozi asobanura ko nta mugabo warara arwana n’umugore ngo bazabashe kujya inama yo kubyuka bajya kuguza muri SACCO ngo bakore umushinga uteza urugo rwabo imbere.

Karake yasabye abayobozi n’abakozi b’imirenge SACCO gutanga serivisi nziza ku babagana, kuko kwakira neza abakiriya ariryo banga ryo guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibindi byose.

Yasabye abakozi ba SACCO kurangwa n’ubupfura no kwirinda umugayo ntihazagire ubonekaho icyaha cyo kunyereza umutungo w’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Mulindwa Prosper, yashimiye abagize uruhare bose mu kwesa umuhigo wo kubona inyubako za SACCO.

Asaba ko mu nyubako nziza zubatswe hakongerwamo televiziyo izajya isusurutsa abakiriya mu gihe bategereje serivisi ntibarambirwe.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rulindo Congratulations.

Kagiraneza yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Zirubakitse pee. Mwabonye Tumba na Cyinzuzi ukuntu zubatse kweli? Rulindo congratulations....

Kananga yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Turashimira Ubuyobozi bwa Rulindo uburyo bwafashije abaturage kwiyubakira inyubako za SACCO nziza nk’izo twabonye. Biragaragara kandi ko bateguye neza umuhango wo kuzitaha ku mugaragaro. Ikigaragara cyo ziriya SACCO zatashywe uko ari 9 (Bushoki, Rusiga, Shyorongi, Kinihira, Buyoga, Tumba, Mbogo, Ngoma na Cyinzuzi) zirasobanutse kabisa. Icyo twagira inama ba Managers bazo ni ugutanga serivisi nziza ikwiriye gutangingwa mu nyubako nka ziriya.

Kamana yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka