Rulindo: Abana barenga ibihumbi bibiri bafite konti muri CODEMARU

Ubuyobozi bwa COPEC CODEMARU buratangaza ko abana bamaze kumenya akamaro ko kuzigama ndetse abasaga ibihumbi bibiri bamaze gufunguza konti muri iki kigo cy’imari bagamije kuzigamira ejo hazaza.

Nk’uko bitangazwa n’umucungamutungo wa CODEMARU, iherereye mu Kagari ka Gasiza mu Murenge wa Bushoki wo mu Karere ka Rulindo, Furaha Théodore, ngo ashimishwa cyane n’uko ikigo ahagarariye ari cyo gifata umwanya wa mbere mu karere ka Rulindo mu gutoza abana umuco wo kuzigama, kikaza no ku mwanya wa mbere mu kuba gifite abanyamuryango benshi b’abana.

Furaha avuga ko basanga abana mu miryango no ku mashuri bakabigisha ibyiza byo kwizigamira.
Furaha avuga ko basanga abana mu miryango no ku mashuri bakabigisha ibyiza byo kwizigamira.

Furaha avuga ko ngo icyo bakora ngo abana babashe gukunda umuco wo kwizigamira ari ukwegera abana bo mu gace giherereyemo bakabasobanurira ibyiza byo kwizigamira umuntu akiri muto.

Agira ati “Icyo dukora nk’ababishinzwe ni ukwegera abana mu miryango yabo tukagerageza kubasobanurira ibyiza byo kwizigamira tubifashijwemo n’ababyeyi babo kimwe n’abayobozi babo ku bigo by’amashuri. Abana barabikunda cyane kuko kugeza ubu tumaze kugira abana barenga ibihumbi bibiri bafite amakonti bizigamiraho muri CODEMARU”.

Abana bo mu karere ka Rulindo bamenye ibanga ryo kwizigamira bakagana CODEMARU bavuga ko umuco wo kwizigamira batojwe n’ababyeyi babo n’abayobozi umaze kubageza kuri byinshi.

Abana basaga ibihumbi bibiri bafite konti bizigamiraho muri CODEMARU.
Abana basaga ibihumbi bibiri bafite konti bizigamiraho muri CODEMARU.

Nayituriki Françoise wiga mu mashuri abanza, aganira na kigalitoday, yagize ati “Ubu nje mfite amafaranga menshi kuri konti sinzi n’umubare wayo. Nagiye nyasaba ababyeyi nkayajyana kuri konti, ngura umurima ubu ndahinga imyaka ivuyemo nkayigurisha nkajya kuyabitsa. Ayo mafranga azandihira ninjya muri kaminuza”.

Umuhire Mutoni Gisèle nawe wiga mu mashuri abanza avuga ko kuri ubu ngo afite inkwavu 20 zakomotse ku nkwavu 2 yaguze mu mafaranga yizigamiye yayahawe na nyina wo muri batisimu, kandi ngo anafite gahunda yo kugura inka.

Aba bana kimwe n’ubuyobozi bwa CODEMARU bashishikariza abana bose kugira umuco wo kwizigamira kugira ngo baziteze imbere batabitegereje ku babyeyi babo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwiteganyiriza ni byiza kuko bigoboka umuntu akuze , aba bana rero bakoze byiza cyane nabandi babigireho

munyantore yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka