Rubavu: Abayobozi bambuye Sacco batangiye kwishyura nyuma yo guhagurukirwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko abayobozi bari barambuye ibigo by’amari iciriritse ubu batangiye kwishyura nyuma yo guhagurukirwa n’akarere bakandikirwa.

Mu karere ka Rubavu abayobozi 16 barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi b’utugari n’amavuriro bafashe amafaranga ariko ntibayagarura. ufite amafaranga menshi yagera ku bihumbi 450 naho ufite macye agera ku bihumbi 240; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan abitangaza.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassam, atangaza ko mu mezi atatu yatanzwe azarangira mu kwezi kwa Nyakanga 2014 abayobozi bose bari bafitiye ibyenda Sacco bazaba barangije kwishyura.

Bahame avuga ko abayobozi b’utugari, abayobozi b’ibigo by’amashuri bari bagiye bafata imyenda muri Sacco ariko ntibubahirize amasezerano yo kwishyura kuburyo byashoboraga gutera igihombo ibi bigo byashyiriweho kubitsa no kuguriza no gufasha umuturage kwiteza imbere akorana nabyo mu kubona inguzanyo.

Ingamba zo kwishyuza abayobozi bafashe umwenda mu Umurenge Sacco zije nyuma yuko bari barahawe taliki ya 4/3/2014 ngo babe bagaruye amafaranga batwaye, ariko bigaragara ko benshi batabishyize mu bikorwa.

Ngo byabaye ngombwa ko hafatwa ingamba zatuma ayo mafaranga agaruka vuba kugira ngo abaturage bakomeze kugirira ikizere ibi bigo aho gukoreshwa na bamwe batanishyura kandi byarashyiriweho gufasha abaturage.

Igikorwa cyo kwishyuza abayobozi bambuye ibigo by’imari iciriritse kirakorwa mu ntara y’uburengerazuba yose kuko nyuma y’igenzura ryakozwe byagaragaye ko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze bafashemo amafaranga ntibayasubize.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka