Nyarubaka: Abayobora ibimina bya mitiweli bahuguriwe uko byatera imbere

Global Civic Sharing Rwanda, umushinga w’abanyakoreya ukorera mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, washoje amahugurwa y’iminsi itanu yari ahuriyemo abayobora ibimina by’ubwisungane mu kwivuza, amahugurwa yari agamije kuberaka uko bateza imbere ibimina bayobora.

Munyaneza Jean Marie Noel umuyobozi wungirije muri uyu mushinga, avuga ko aya mahugurwa aba yarateguriwe aba bayobozi, kuko akenshi baba baratowe n’abaturage kubera icyizere baba babafatiye, ariko ugasanga nta bumenyi bafite.

Abitabiriye amahugurwa biyemeje guteza imbere abo bayobora.
Abitabiriye amahugurwa biyemeje guteza imbere abo bayobora.

Bityo aya mahugurwa akaba afasha abayobozi b’ibimina kumenya kurushaho guteza imbere akazi kabo, bakigishwa uko bagomba guteza imbere ibi bimina badakusanya amafaranga y’ubwisungane gusa, ahubwo bakanatekereza indi mishinga.

Aya mahugurwa akaba yaritabiriwe n’ibyiciro bitandatu, icyanyuma kikaba cyasojwe kuri uyu 03/04/2015, abamaze kuiyitabira bose bakaba 172. Bagahamya ko aha bahakura ubumenyi buhagijwe bwo guteza imbere abanyamuryango b’ibimina.

Abitabiriye amahugurwa bahawe impamyabushobozi.
Abitabiriye amahugurwa bahawe impamyabushobozi.

Shyaka Innocent witabiriye aya mahugurwa aturutse mu mudugudu wa Nyagasozi akagari ka Nyagishubi umurenge wa Nyarubaka, avuga ko hari byinshi batari bazi bigiye muri aya mahugurwa bigiye kubateza imbere.

Ati “Twakoraga akazi ko gukusanya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza gusa, ariko aho twabwiwe ko tugomba no gushyiraho gahunda yo kwizigamira, tugakora indi mishinga.”

Shyaka kimwe na bagenzi be baturutse muyindi midugudu, ahamya ko agiye guhuriza hamwe abanyamuryango b’ikibina ayoboye, atangire abahe ubumenyi akuye aha, batangire bashyireho uburyo bwo kwizigamira bakore imishinga ijyanye n’ubuhinzi bwagutse.

Umuyobozi uhagarariye umushinga Global Civic Sharing mu Rwanda Seo Young Chang, yasabye aba bayobozi ko nyuma y’aya mahugurwa bagenda baka abayobozi ba nyabo koko, bagahindura imyumvire y’abaturage.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibibina bifite agaciro kanini ku buryo aba babikora bashatse byabateza imbere neza neza bagaca ukubiri n’ubukene

sekaganda yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

Ndashimira Kiriya Kigo Nabayobozi Bacyo Kumahugurwa Baduhaye Najye Narayitabiriye Kunshuro Ya2 Kandi Twasanze Dufite Imyumvire Irihasi Ariko Uwahageze Ahava Atyaye Nibuka Amagambo Umwarimu Yatubwiye Kugihe Dupfusha Ubusa Amarira Twese Agashaka Kuza Gusa Nshimiye Abarimu Badutyaje David,claudinne,sikorasitika,etc.

Ngaboyishema Jaen Claude yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

Save for the future must be a culture.

Ir.Noel yanditse ku itariki ya: 4-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka