Nyanza: Bakora bataha muri shitingi kugira ngo birinde gusesagura

Abaturage bo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bakora mu mushinga wa LWH ucukura amaterasi y’indinganire mu karere ka Nyanza bahisemo gukora bataha ahantu haciriritse kugira ngo bizigamire amafaranga bazajyana iwabo umushinga nirangira.

Umugore witwa Agnès Nyirabashingire ukomoka mu karere ka Nyaruguru asobanura ko kuba akora ataha muri shitingi bimufasha kugira amafaranga asigaza yo kuzifashisha mu bikorwa bye bwite bimuteza imbere mu gihe uwo mushinga wo gucukura amaterasi y’indinganire uzaba ushoje imirimo yawo mu karere ka Nyanza.

Nyirabashingire avuga ko ari umubyeyi w’abana batatu ariko babiri muri bo akaba yarabasize iwabo agahitamo kuzana umwana muto we ukiri ku ibere atabasha kugira undi amusigira.

Agira ati “amafaranga bampemba ndamutse ngiye kuba mu icumbi rihenze ntacyo nagira nsigarana nazajyanira abana banjye nasize mu rugo basigaye bibwira ko ngiye gushakisha ibidutungira umuryango“.

Buri muntu ukora muri uwo mushinga yandikirwa amafaranga y’umubyizi ari hagati ya 1000 na 2000 ku munsi bitewe n’ingufu buri wese yakoresheje.

Nzabandora Prosper ukomoka mu Burundi mu Ntara ya Kirundo ni umusore w’imyaka 24 waje gushakisha imibereho mu karere ka Nyanza ahacukurwa amaterasi y’indinganire.

Nzabandora Prosper aryamye muri shitingi ye.
Nzabandora Prosper aryamye muri shitingi ye.

Kimwe na bagenzi be babana avuga ko nawe yasanze kwibera mu nkambi aribyo byamufasha kubaho mu buzima buciriritse kugira ngo azabone ayo yisigariza.

Yagize ati “Nk’ubu ntibinaniye kuba nashaka inzu mbamo nishyura buri kwezi ariko ndareba ngasanga ntacyo nazasubirana iwacu mu Burundi ndamutse ntagize ibyo nigomwa“.

Abakora mu materasi y’indinganire bataha mu nkambi bavuga ko ibyo bibafasha gukora bizigamira kuruta kujya kuba ahandi babasaba amafaranga y’ubukode bwa buri kwezi.

Ibyo babishingira y’uko bamwe muri bagenzi babo bakora bataha mu ngo zabo ayo mafaranga bahembwa amaze kubageza kuri byinshi. Bamwe muri bo baguzemo amasambu, inka kandi bashobora no kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza bitagoranye; nk’uko Nzabandora Prosper abivuga.

Ushaka inka aryama nka yo: Ngizo shitingi abakora amaterasi y'indinganire mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza batahamo.
Ushaka inka aryama nka yo: Ngizo shitingi abakora amaterasi y’indinganire mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza batahamo.

Umunsi umwe abo bakozi bacukura amaterasi y’indinganire mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bose uko bangana bandikirwa imibyizi ingana n’amafaranga agera kuri miliyoni 8; nk’uko Nzabamwita Jean Baptiste ushinzwe kwandika imibyizi y’abo bakozi mu mushinga wa LWH ukorera Minisiteri y’ubuhinzi abyemeza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bantu bazi ubwenge ahubwo ni abo gukomeza gushyigikirwa kuko bazi kureba kure. Gusesagura aya

yanditse ku itariki ya: 28-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka