Nyagatare: Bamwe mu baturage ntibaritabira kubitsa muri banki

Mu gihe bamwe mu baturage b’umurenge wa Nyagatare mu karere ka nyagatare bavuga ko batitabira kubitsa amafaranga mu bigo by’imari kubera ko banki ari iz’abifite, abandi bo bemeza ko hari amafaranga aba ari macye kuburyo bitari ngombwa kuyajyana muri banki.

Sindarihuga Olivier utuye mu mudugudu wa Burumba akagali ka Barija umurenge wa Nyagatare avuga ko atarabitsa na rimwe mu kigo cy’imari kuko ngo amafaranga macye atayajyanayo keretse afite agera ku bihumbi ijana.

Ubu ngo abitsa kuri Tigo Cash ndetse afiteho ibihumbi mirongo itanu. Kuri we ngo Banki zikorana n’abafite amafaranga agaragara cyane abakozi ba Leta.
Ikindi ni uko hari abahitamo kubika amafaranga yabo mu bikorwa cyane iby’ubuhinzi.

Umukecuru Julienne Mukandereya nawe atuye mu kagali ka Barija. Afite konti muri Banki y’abaturage ishami rya Nyagatare yafunguje mu mwaka wa 2011. Ngo yafunguje iyi konti ashaka kubitsa amafaranga yari amaze kugurisha inka ye.

Kuri ubu ariko iyi konti ntakiyikoresha ahubwo ngo iyo abonye amafaranga ayabika mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Ngo ntiyigeze na rimwe abika ku mweko cyangwa mu ihembe.

Umurenge Sacco Nyagatare.
Umurenge Sacco Nyagatare.

Hari ariko ababona ko kwibikaho amafaranga ari ukwikururira ibibazo kuko ngo amafaranga ari mu mufuka atabura akabazo kayatwara.

Mbarushimana Jean Marie Vianney utuye mu kagali ka Nyagatare avuga ko amafaranga uko yaba angana kose aba akwiye kujyanwa kuri banki kuko uko ubikora kenshi aba yiyongera. Ikindi ngo no kubona inguzanyo biroroha.

Ikindi gihurizwaho n’aba baturage ni uko kwibikaho amafaranga ari ukwikurira abajura ndetse no kuyangiza.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka