Ntibagihohoterwa bazira kujya mu matsinda

Bamwe mu bagore bagize amatsinda yo kubitsa no kugurizanya mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko abagabo batakibahohotera babaziza aya matsinda.

Babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 15 Werurwe 2016, ubwo abakangurambaga b’aya matsinda bahabwaga ishimwe n’umushinga Care International, bavuga ko aya matsinda agitangira, iyo babaga bayavuyemo, bageze mu ngo abagabo babo bararaga babakubita, bababwira ko baba bagiye guta umwanya.

Abakangurambaga b'amatsinda bemeza ko abagore batagihohoterwa bazira amatsinda.
Abakangurambaga b’amatsinda bemeza ko abagore batagihohoterwa bazira amatsinda.

Kampogo Immaculee wo mu Murenge wa Muganza, avuga ko ibi byaterwaga n’uko abagabo bari batarasobanukirwa neza akamaro k’aya matsinda, bigatuma umugore uyagiyemo afatwa nk’ugiye kurumba.

Agira ati “Mbere umugore yajyaga mu itsinda kubera imyumvire mikeya y’abagabo, bakavuga ngo agiye kurumba, ngo nta kintu amariye urugo, bigatuma ataha agahohoterwa.”

Rukundo Jean Bosco nawe ubarizwa mu itsinda mu murenge wa Ngoma avuga ko abenshi mu bagore basabaga inguzanyo mu matsinda bagamije kwiteza imbere ariko abagabo bakazibambura bakazipfusha ubusa, ugasanga kuzishyura bibaye ikibazo.

Nduwamariya Jeannette avuga ko imiyango ikigaragaramo ihohoterwa izashyirwamo ingufu igahinduka.
Nduwamariya Jeannette avuga ko imiyango ikigaragaramo ihohoterwa izashyirwamo ingufu igahinduka.

Abagize aya matsinda bavuga kandi ko abagabo bagiye babona akamaro k’amatsinda mu iterambere ry’ingo zabo, bityo bakagabanya ihohoterwa bakoreraga abagore babo.

Nduwamariya Karorina Jeannette umukozi wa Care International wari uhagarariye umuyobozi wayo mu Rwanda, avuga ko ikibazo cy’ihohoterwa cyagabanutse kubera inyigisho, gusa akavuga ko n’aho rikigaragara hagiye gushyirwamo ingufu rigacika burundu.

Jean Bosco Rukundo avuga ko abagabo bahohoteraga abagore babaziza amatsinda.
Jean Bosco Rukundo avuga ko abagabo bahohoteraga abagore babaziza amatsinda.

Ati “Turabizi ko hakiri abantu bahohoterwa mu miryango, ariko tugiye gushyiramo imbaraga dufatanije n’imiryango yaretse ihohoterwa ikadufasha guhindura abandi.”

Muri aka karere habarurwa amatsinda 756 agizwe n’abanyamuryango 22.680, muri bo 80% ni abagore. Aya matsinda amaze kwizigama miliyoni zirenga 553Frw, muri yo miliyoni 466Frw ari mu banyamuryango nk’inguzanyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka