Nimuce inkoni izamba - Abarimu b’amashuri yigenga babwira Koperative Umwalimu SACCO

Koperative yo kubitsa no kuguriza izwi ku izina rya Umwalimu SACCO yavuze ko iri mu biganiro n’abarimu bigenga bahuye n’imbongamizi zo kwishyura inguzanyo bahawe na koperative biturutse ku ngaruka za COVID-19.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko abarimu benshi bigisha mu bigo byigenga bagejeje ibibazo kuri Saccos bahemberwagamo aho umushahara wabo wabafashaga kwishyura uhagaze muri Gicurasi 2020 kuko amashuri menshi yari afunze kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Nyuma yo kumara hafi amezi icyenda batigisha kandi badahembwa umushahara wa buri kwezi, kugeza mu Gushyingo 2020 ubwo amashuri yongeye gutangira ibikorwa, abarimu bigisha mu bigo byigenga bavuga ko Sacco yakomeje kongera inyungu ku nguzanyo bahawe. Abarimu bahuye n’ibibazo bavuga ko begereye amashami ya Sacco yabo kubera izo mpungenge kugira ngo koperative yongere igihe cy’inguzanyo cyangwa izongere inguzanyo mu mezi akurikira Ugushyingo 2020, ariko biba iby’ubusa.

Umwe mu barimu bahuye n’iki kibazo witwa David Mugabo avuga ko amashuri amaze gusubukurwa Saccos zakomeje gukuramo amafaranga y’inguzanyo no guca amande abatinze kwishyura inguzanyo.

Ati: “Twegereye SACCOs tubasaba guhagarika inguzanyo ariko biba iby’ubusa ahubwo badusaba gufata indi nguzanyo kugira ngo tuyishyure mbere.”

Abarimu bavuganye n’itangazamakuru bavuze ko basabye SACCOs zabo gusubira muri gahunda yo kwishyura inguzanyo SACCOs zikongeraho andi mezi yo kwishyura kugira ngo abo barium bashobore kwishyura neza igihe baba batangiye akazi, babwirwa ko gahunda idashobora guhinduka.

Umwarimu witwa JMV Karangwa yagize ati: "Sisitemu yubatswe n’abantu kandi igamije guha abantu ibyo bakeneye, ni iki kigoye mu guhindura iyo gahunda kugira ngo dushobore gukorana n’ibigo by’imari". Abarimu bireba bavuga ko iki kibazo cy’amafaranga kigira ingaruka ku mibereho yabo kandi bakeneye SACCOs kongera gusuzuma gahunda z’inguzanyo, ikibazo cyari gishyigikiwe na sendika y’abakozi (SYPERWA).

Sylvestre Vuguziga, umuyobozi wa SYPERWA yavuze ko mu bihe nk’ibi bigoye bya COVID-19, Umwalimu SACCO igomba gufata ingamba zorohereza abayigana. Vuguziga ati: "Mu buryo bwemewe n’amategeko ntushobora gukata umushahara w’umuntu wiyishyura inguzanyo ye mu gihe hari impamvu zifatika, nka COVID-19. Dukeneye ubufasha muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo.”

Laurence Uwambaje, Umuyobozi mukuru wa Umwalimu SACCO, yasubije avuga ko barimo kwiga kuri iki kibazo kugira ngo habeho ubwumvikane hagati y’impande zose, kandi bazifashisha ubundi buryo nko gushaka inkunga mu kigega cyashyizwemo miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19 cyangwa kwitabaza abafatanyabikorwa kugira ngo bakemure icyuho cy’amafaranga cyatewe na COVID-19.

Kuva Koperative Umwalimu SACCO yashingwa mu 2008, imaze gutanga inguzanyo isaga miliyari imwe na miliyoni 300 ku barimu barimo abo mu mashuri ya Leta n’abo mu mashuri yigenga.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kigaragaza ko urwego rw’uburezi ruri mu zagezweho cyane n’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntabwo ari sacco gusa kko natwe abakoresha bpr izi ngaruka ziri kuboneka,ziri kutugeraho nkanjye nahembwe ukwa kabiri bayatwara yos bahita banyoherereza SMS ko mfite ibirarane,hose ntibyoroshye

Alias Kadage yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

Mwaramutse amahoro, SACCO nidufashe kuko biragoye ko izi nyungu n’ ubukererwe byabayeho tutabigizemo uruhare twazabasha kuzishyura bitworoheye. bishobotse twakoroherezwa kwishyura umwenda twari dufitemo dukurikiza schedule twari dufitranye na SACCO.

djuma yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka