Ngororero: CARE International igiye kwigisha abaturage kuzigama

Umuryango CARE International usanzwe ukorera mu turere dutadukanye tw’u Rwanda ugiye gutangiza gahunda “Access to Finance Rwanda” ibinyujije muri gahunda yise Volontary Saving and Loan Scale Up, hakoreshejwe uburyo bwitwa “Intambwe”.

Iyi gahunda igamije gushishikariza abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe kwiga kuzigama bahereye ku mafaranga makeya (kuva ku giceri cya’amafaranga 50). Iyo gahunda ikorerwa mu bimina by’abaturage ngo ibafasha kuzamuka no gutinyuka kuzigama.

Nduwamariya Carina Jeannette, umukozi ushinzwe itangazamakuru muri CARE International avuga ko abaturage bari muri ibyo byiciro by’ubudehe ubusanzwe batinya kugana amabanki cyangwa amakoperative abitsa anaguriza kuko baba badafite amafaranga bita ko ahagije.

Nduwamariya Jeannette avuga ko "intambwe" ari gahunda ifasha abakene kuzamuka.
Nduwamariya Jeannette avuga ko "intambwe" ari gahunda ifasha abakene kuzamuka.

Nduwamariya avuga ko iyi gahunda igamije gutinyura abo baturage no kubafasha guhindura imyitwarire kubirebana no gukorana n’amabanki.

Uyu mukozi wa CARE avuga ko mu myaka 15 bamaze bakoresha iyi gahunda hirya no hino mu gihugu, byafashije abaturage benshi ndetse bakava mu byiciro by’ubudehe babarizwaga mo bagatera imbere ndetse abenshi bakaba bakorana n’amabanki akomeye mu gihe mbere bayatinyaga.

Abayobozi batandukanye basobanuriwe uko "intambwe" izakora.
Abayobozi batandukanye basobanuriwe uko "intambwe" izakora.

Gahunda ya “Intambwe” izakorera mu turere 17 tw’u Rwanda, muri two Nduwamariya akaba avuga ko akarere ka Ngororero kari muri dutatu tw’ibanze iyo gahunda igomba kujya mo kuko hakigaragara abaturage benshi batitabira gukorana n’amabanki.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka