Ngororero: Abaturage 140 bambuye amabanki n’ibigo by’imari biciriritse

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bufatanyije n’izindi nzego bakomeje igikorwa cyo kwishyuza abantu bambuye amabanki n’ibigo by’imari biciriritse byaba ibikora n’ibitagikora kugira ngo amafaranga asubizwe ba nyirayo.

Abaturage 140 bo muri ako karere bambuye ibigo by’imari amafaranga asaga miliyoni 45 n’ibihumbi 303 n’amafaranga 600 yose hamwe; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero, Mazimpaka Emmanuel.

Mu bigo byambuwe hari ibigikora na n’ubu byambuwe n’abantu 62 bose hamwe bagomba kwishyura miliyoni 32 ibihumbi 453 n’amafaranga 931 hakiyongera ho n’amafaranga y’inyungu kuri izo nguzanyo ingana na miliyoni zisaga esheshatu.

Hari kandi n’ibigo by’imari iciriritse byahombye maze bigafungwa na banki nkuru y’igihugu byambuwe n’abantu 78 bambuye miliyoni zirindwi n’imisago.

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2012, umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu hamwe n’abashinzwe umutekano ndetse n’abayobozi b’imirenge yose igize akarere ka Ngororero n’abayobozi b’amabanki atandukanye bagiranye inama barebera hamwe aho igkorwa cyo kwishyuza ayo mafaranga kigeze.

Muri rusange ngo hari abatangiye kwishyura ayo mafaranga ariko hakaba n’abanangiye ndetse bamwe bakaba batakibarizwa mu mirenge babarurwamo kuburyo kubishyuza bitazoroha.

Umurenge SACCO nazo zatangiye kwamburwa.
Umurenge SACCO nazo zatangiye kwamburwa.

Abari mu nama bemeranyijwe ko bitarenze mu mpera z’uyu mwaka imyenda yose igomba kuba yarishyuwe nk’uko Banki nkuru y’Igihugu yabisabye uturere.

Urugaga rw’abikorera ku giti ruzafasha mu kwishyuza abacuruzi bambuye dore ko aribo benshi basaba inguzanyo; nk’uko byemezwa na Nyambere Ibrahim wari uhagarariye urwo rugaga muri iyo nama.

Mugambage Ricchari ukora mu Umwarimu SACCO nawe yavuze ko hari uburyo bw’ikoranabuganga bafite bwafasha kumenya abarimu bambuye aho baba bari hose bityo bakaba bazafasha akarere kubashakisha no kubishyuza.

Abo bigaragaye ko badashaka kwishyura ngo bashyikirizwa polisi ku buryo nayo yabakorera amadosiye bakajya mu nkiko.

Iki gikorwa ngo kigomba kujyana no kwishyuza abandi baturage nabo bambuye muri porogaramu ya VUP.

Uko kutishyura amabanki kuravugwa mu gihe akarere kari no muri gahunda yo gukangurira abaturage kugana amabanki no kuyaka inguzanyo ngo bikure mu bukene kandi abayobozi bakemeza ko ibi bikorwa bitazabangamirana.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka