Ngo amafaranga y’abateganyirizwa muri RSSB ashorwa mu byunguka kandi byizewe

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, Rwanda Social Security Board ngo gifita gahunda inoze yo gushora amafaranga y’abanyamuryango bacyo mu mishinga yunguka kandi yizewe, kugira ngo ayo mafaranga agire uruhare mu iterambere ry’igihugu aho kuyabika ntacyo akora.

Ibi byatangajwe na Uwera Claire, umwe mu bakozi ba RSSB kuri uyu wa kane tariki ya 05/09/2013 mu mahugurwa yabereye mu karere ka Gakenke, aho RSSB yahuguriraga abakozi n’abakoresha muri ako karere kujya bazigamira ibihe biri imbere nk’uburenganzira bwa buri mukozi n’inshingano y’abakoresha bose.

RSSB ishora amafaranga mu nyubako zigezweho nk'izi, irateganya kubaka nk'iyi muri buri karere k'u Rwanda
RSSB ishora amafaranga mu nyubako zigezweho nk’izi, irateganya kubaka nk’iyi muri buri karere k’u Rwanda

Uyu mukozi yabwiye abitabiriye amahugurwa ko amafaranga akusanywa mu misanzu y’abakozi akoreshwa mu bikorwa by’ishoramari ryunguka nk’amazu agurishwa mu byo bita real estate, mu mu bigo by’imari nk’amabanki ndetse no ku isoko ry’imigabane capital market.

Ibi ngo bikorwa mu rwego rwo guteza imbere igihugu n’Abanyarwanda muri rusange kuko aho ayo mafaranga ashowe hose abyarira inyungu abayakoresha na RSSB, ibyo akoreshwamo bigatanga akazi ku Banyarwanda baba batanze imisanzu ndetse bakanunguka kuko inyungu za RSSB zigarukira abanyamuryango bose.

Uyu mukozi wa RSSB yemeje ko imisanzu y'abateganyirizwa muri RSSB icungwa neza ikabyazwa inyungu
Uyu mukozi wa RSSB yemeje ko imisanzu y’abateganyirizwa muri RSSB icungwa neza ikabyazwa inyungu

Madamu Uwera ati “Ibyo RSSB ikora byose bijyanye no guteza imbere ubukungu bw’igihugu kuko iyo twubatse amazu duha akazi abantu benshi, ayo dushora mu mabanki afasha Abanyarwanda kubona inguzanyo ndetse akagarukira Abanyarwanda kuko abyara inyungu. Niyo akoreshejwe mu bucuruzi bundi bikaba uko.”

Mugabo Fiston uhagararariye RSSB mu karere ka Gakenke ariko yavuze ko RSSB ibona n’imbogamizi ku bakozi badatangirwa imisanzu mu bwiteganyirize kandi bigenwa n’itegeko. Uyu mukozi yavuze ko ari inshingano z’umukoresha gutangira umukozi wese imisanzu y’ubwiteganyirize, ariko asaba abakozi kujya bagenzura ko batangirwa imisanzu kuko aribo babihomberamo iyo imisanzu yabo udatanzwe.

RSSB ishora amafaranga mu gushakira Abaturarwanda aho batura kandi ikunguka.
RSSB ishora amafaranga mu gushakira Abaturarwanda aho batura kandi ikunguka.

Ibi ngo bigaragara cyane mu bihe by’ibyago n’impanuka kuko ba bakozi Babura ikibagoboka, cyangwa mu gihe bavuye mu kazi bakazabura amafaranga abateganyirijwe bagenerwa na RSSB buri kwezi.

Mu guhangana n’iki kibazo ngo RSSB ikoresha amahugurwa kabiri mu mwaka aho ihugura abakozi n’abakoresha banyuranye bakabamenyesha amategeko ukaba n’umwanya wo kwibutsa abakoresha inshingano zabo n’uburenganzira umukozi afite igihe cyose ari mu kazi.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku bwiteganyirize muri Gakenke
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku bwiteganyirize muri Gakenke

Ngirabanzi Protais, umukozi wa Koperative Haguruka witabiriye aya mahugurwa i Gakenke yabwiye Kigali Today ko basobanukiwe ibijyanye n’ubwiteganyirize kandi bagiye gushishikariza abakoresha babo gutanga imisanzu yabo muri RSSB kuko impanuka iza idateguje.
Aya mahugurwa yateguwe na RSSB yitabiriwe n’ibigo byigenga, imishinga ishamikiye ku matorero, abikorera n’ibigo ry’imari bitandukanye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mugomba gutekereza kuri rubnda rugufi arimo rutanga iyi misanzu kukomiyo umuntu ageze muzabukuru aba agomba kuruhuka ariko akagira naho aruhukira none se mwe murabona aya mazu ahenze gutya yazamarira iki aba bantu ? si ibyo gusa hari nibindi byakorerwa aba bantu muburyo bwo kubateza imbere

emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

Najye ndemeranya na Sibomana, hakwiye kubakwa amazu aciriritse, kubera ko ni ikibazo kingorabahizi peee, kandi nzi neza ko byafasha cyane, RSSB ibyo bintu mukwiye kubitekerazaho peeee! Thanks mukomerezaho.

Gilles Mugabe yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

Ntekereza ko aya mafaranga akwiye gushorwa mu mazu aciriritse y’ibyumba bike (2 cg 3) na salon agahabwa abantu batangirwa ubwiteganyirize, bakajya bayishyura buri kwezi. Ibi kandi byafasha no kuvugurura umugi, kuko ayo mazu yaba akeye. Naho ubundi kubaka amazu nk’ayo mbona kuri iyi foto nta kintu gifatika cyane bifasha ba nyir’amafaranga ari bo twe dutanga iriya misanzu, hanyuma nyamara mu zabukuru bakaduha intica ntikize. Nimuve mu gipindi man!!!!

Sibomana E yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka