Muhanga: Umwalimu SACCO ugiye gusohora amabwiriza agenga Komite zayo za nyobozi na ngenzuzi

Nyuma y’uko abagize komite ngenzuzi ba Koperative Umwalimu SACCO bagaragajeko bifuza gushyirirwaho amabwiriza yandintse agenga urwego rw’izi Komite n’abakozi b’Umwalimu SACCO, ubu aya mabwiriza azasohoka muri uku kwezi.

Ubusanzwe inama ngenzuzi y’Umwalimu SACCO igizwe n’abarimu bashinzwe imikorere ya Koperative aho bashinzwe Politiki y’imikorere ya Koperative, aha ngo bakaba bagomba kumenya ibiyikorwamo n’uko bikorwa, kugira inama abakozi, kubahana igihe bibaye ngombwa, cyakorango ngo kuko akazi gakomeye ka koperative ari ugutanga inguzanyo, ahaho bagomba kwitwararika.

Abahuguwe bavugako bagiye gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu guteza imbere umwalimu SACCO.
Abahuguwe bavugako bagiye gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu guteza imbere umwalimu SACCO.

Aha ni naho abagize Komite ngenzuzi y’Umwalimu SACOO bahera bagaragazako bakeneye inyandiko zikubiyemo amabwiriza agenga buri rwego.

Evaliste NSABIMANA ni umwe mu bagize Komite ngenzuzi y’Umwalimu SACCO mu Karere ka Ngororero Intara y’ i Burengerazuba, akaba agaragaza ko abagenzuzi bifuzako kugirango imikorere yabo n’abakozi b’izi Koperative igende neza bagaragarizwa uruhare rwa buru rwego.

Agira ati “Ubuyobozi bw’umwalimu SACCO rurasabwa gukora inyandiko y’amabwiriza agahabwa urwego ngenzuzi n’ubuyobozi bw’ishami ry’Umwalimu SACCO kugirango batagongana mu nshingano,mu gihe bose baharanira iterambere rya Koperative , aha hakaniyongeraho kandi andi mahugurwa agendanye n’uru rwegomu kubera izi nshingano zikomeye nshyashya rwahawe.”

Abahuguwe bavugako bagiye gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu guteza imbere umwalimu SACCO.
Abahuguwe bavugako bagiye gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu guteza imbere umwalimu SACCO.

Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Umwalimu SACCO buvugako bugiye gusohora aya mabwiriza bitarenze uku kwezi, cyakora hagati aho inzego zombi zirasabwa kubahiriza inshingano zazo zitabangamiranye.

Nk’uko bitangazwa na Joseph Museruka umuyobozi mukuru w’Umwalimu SACCO, abagize inama ngenzuzi bafite inshingano zo kumenya imikorere y’abakozi ba Koperative Umwalimu SACCO ariko bakaba batemerewe kurengera ngo binjire mu mikorere y’abakozi b’izi koperative kuko badahuje inshingano.

Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO avugako nk’urugero mu gutanga inguzanyo hari uburyo ibi bice byombi bifite aho bitandukaniye n’aho byuzuzanya.

Agira ati, “mu gutanga inguzanyo urwego rwa tekiniki no kunonosora umushinga usaba inguzanyo ni abakozi babikora kuko nibo bazi gusuzuma ingwate, n’ibisabwa ngo umuntu ahabwe inguzanyo, nyamara mu gutanga inguzanyo, ntabwo umuyobozi w’ishami ry’Umwalimu SACCO ashobora gutanga inguzanyo ku munshinga utasinyweho n’abagenzuzi, uzabirengaho azirukanwa.”

Mu rwego rwo guha ubushobozi abagize inama ngenzuzi za mwalimu SACCO urwego rw’ubuyobozi ku rwego rw’igihugu rumaze kubaha amahugurwa y’iminsi ine azarufasha kurangiza neza inshingano zabo.

Ubuyobozi bukuru n’abagenzuzi bakaba bemeranya ko bazarushaho guteza imbere iyi koperative kugirango Umwalimu akomeze kubaka ubushobozi bwe.

Koperative Umwalimu SACO yashinzwe mu 2008 ku gitekerezo cy’umukuru w’igihugu hagamijwe kuzamura ubushobozi bw’Umwalimu, nyuma y’uko abarimu bari bakomeje gusaba kongererwa imishahara, igisa nk’ikigoranye kubera ubushobozi bw’igihugu.

Kuva yashingwa, iyi koperative ikaba imaze guha inguzanyo abarimu basaga ibihumbi 25 zo kubaka amazu, kandi gahunda ikaba ikomeje, aho ubu umwalimu ageze ku rwego rwo kuba yakwaka inguzanyo yishyurwa mu myaka 12.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka