Muhanga: Ibigo by’imari birasabwa gukora ubukangurambaga ngo byongere abakiriya

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba amabanki n’ibigo by’imari bikorera muri aka karere byose ko byatangira gukora ubukangurambaga mu baturage muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza.

Ibi byasabiwe mu nama yahuje akarere ka Muhanga n’ibi bigo n’amabanki bikorera muri aka karere yabaye kuri uyu wa 29/01/2013.

Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe amakoperative, Harelimana Jean Bosco, yasabye abahagarariye ibi bigo kimwe n’amabanki ko byajya bigerageza gushishikariza Abanyarwanda kugana ibi bigo kugirango babashe gukorana.

Uyu mukozi avuga ko bizafasha ibi bigo kimwe n’amabanki kunguka abakiliya babagana ariko kandi ngo bizanafasha Abanyarwanda kugana amabanki bityo ubukungu bwabo bwiyongere kuko bazaba babasha kwizigamira.

BK ni imwe muri banki zifite amashami mu karere ka Muhanga.
BK ni imwe muri banki zifite amashami mu karere ka Muhanga.

Herelimana akomeza avuga ko muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere, abanyamabanki n’abanyabigo by’imari bashobora kujya ahantu hahurira abantu benshi haba mu isoko cyangwa mu nama ziba zahuje abaturage.

Uyu mukozi ariko avuga ko abashaka gukora ubukangurambaga nk’ubu bagomba kubisabira uburenganzira mu buyobozi bakabona kubemerera.

Aha kandi basabwe ko muri uku kwezi banoza ibikorwa bari gukora cyane cyane serivisi baha abakiliya babagana nko mu kubaha inguzanyo, kubakira n’ibindi. Ibigo by’imari n’amabanki mu karere ka Muhanga bimaze kugera kuri 29.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nonese bazanoza imikorere badatanga inguzanyo ahubwo babwize abantu ukuri kuko gutanga credit byo byarahagaze rwose.

bobo yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka