Leta y’u Rwanda yiyemeje guhangana na ba rusahuzi b’imitungo y’amakoperative

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhangana n’abantu bose bafite ibikorwa byo kwiharira no gusahura imitungo ya za koperative, mu gihe n’ubwo inyinshi zikomeje guteza imbere ba nyirazo hari izikirangwamo imicungire mibi y’imitungo bihombya abanyamuryango.

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Francois Kanimba, avuga ko Leta y’u Rwanda nta na rimwe izigera yihanganira imikorere y’amakoperative imize gutyo. Avuga ko hagomba gufatwa ingamba zikomeye zo guhangana n’abashaka guhemukira bagenzi babo bagasangiye inyungu.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative, kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/07/2012, Minisitiri Kanimba yatangaje ko abameze batyo ni abagamije kubuza Abanyarwanda inzira biyemeje y’iterambere binyuze mu makoperative.

Gusa uyu munsi u Rwanda rwo rukazawizihiza ku Cyumweru tariki 08/07/2012, ari no ku nshuro ya munani u ruzaba ruwizihije, nyuma yo guhera muri 2005. Bikazaterwa nta tariki ihamye yawo, kuko wizihizwa buri wa Gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa Nyakanga buri mwaka.

Umunsi w’amakoperative watangiye kwizihizwa mu mwaka 1995, ushyizweho n’Umuryango w’Abibubye, hagamijwe kuzamura ubufatanye mu iterambere hagati y’amakoperative yo mu gihugu, mu karere no ku isi hose.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yiteguye kujya ishimira amakoperative yagaragaje imicungire myiza, kandi igakurikirana abashaka guhuguza imitungo y’abishyize hamwe bashaka inzira y’amajyambere babinyujije mu makoperative.

Insanganya matsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Amakoperative arafasha mu kubaka isi nziza”.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka