Karongi: Bamwe mu bakozi ba SACCO bashobora kujyanwa mu butabera

Nyuma y’uko abakozi batatu b’umurenge SACCO wa Bwishyura mu karere ka Karongi batawe muri yombi kubera kwiguriza amafaranga y’abaturage nta burenganzira babiherewe, abo mu yindi mirenge bagaragayeho imikorere idahwitse n’uburiganya bihanangirijwe.

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi yabaye tariki 05/02/2013, hafi kimwe cya kabiri cy’imirenge SACCO 13 yo mu karere ka Karongi yagaragayeho imikorere idahwitse nko gutanga inguzanyo mu buryo budasobanutse, rimwe na rimwe abashinzwe gutanga inguzanyo bakwishyurwa bishyirira mu mimfuka yabo, ahandi ugasanga amafaranga bivugwa yo yishyuwe adahwanye n’ayanditse mu mpapuro.

Usibye muri Bwishyura hafunzwe abakozi batatu bazira kwiguriza amafaranga arenga miliyoni n’ibihumbi 800 , mu murenge wa Gishyita naho kontabule n’ushinzwe gutanga inguzanyo baratungwa agatoki ko baraza amafaranga menshi mu mutamenwa (coffre fort) ari hejuru ya miliyoni eshanu kandi bitemewe mu mabwiriza agenga za SACCO z’imirenge.

Abakozi batatu ba SACCO y'umurenge wa Bwishyura bafunzwe bazira amakosa yo mu kazi.
Abakozi batatu ba SACCO y’umurenge wa Bwishyura bafunzwe bazira amakosa yo mu kazi.

Mu murenge wa Mubuga ho bagawe gutanga inguzanyo zitishyurwa neza ku gihe n’ubukererwe bwa 12%, hari ndetse n’ikibazo cyo gutanga inguzanyo zirenze umubare bemerewe.

SACCO ya Rugabano nayo iravugwamo uburiganya bwo kwandika amafaranga make ari munsi y’ayatanzwe mu kugura ikibanza cy’ahazubakwa inyubako ya SACCO.

SACCO y’umurenge wa Murambi nayo bayisanganye ubusembwa bwo gupatana isoko ryo kubaka ibiro byayo ku giciro kiri hejuru cyane ugereranyije n’ibyo nyiri ugutsindira isoko yari yapataniye gukora (2.000.000).

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard n’umuyobozi wa Police station ya Karongi Supt Ruhorahoza Gilbert barakariye cyane abakozi b’izo SACCO zashyizwe mu majwi, basaba ko batanga ibisobanuro bihwitse kuko ibyatangwaga byose wasangaga bahuzagurika bigaragara ko byanze bikunze harimo uburiganya.

Abayobozi bavuze ko bazabikurikirana byabo ngombwa bakaniyambaza ubutabera. Inama y’umutekano yari yatumiwemo Mukakarangwa Fransisca ushinzwe iterambere rya SACCO mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA, (Rwanda Cooperative Agency).

Yagiriye inama abakozi ba SACCO ko bagomba kubahiriza amabwiriza azigenga harimo nko gutunga imfunguzo ebyili zitandukanye zifungura umutamenwa kuko imitamenwa igomba gufungurwa n’abantu babili batandukanye.

Yanavuze ko RCA igiye kohereza abagenzuzi b’imari bakareba ko ntahabaye ibikorwa by’ubujura kandi ubutabera nabwo bukubahirizwa.

Uwari uhagarariye RCA yatanze ingero z’imikorere mibi harimo kudakoresha neza amafishi y’abakiliya hamwe na hamwe ndetse ntanakoreshwe kandi ahari.

Abari bateraniye mu nama y'umutekano y'akarere ka Karongi.
Abari bateraniye mu nama y’umutekano y’akarere ka Karongi.

Hemejwe ko SACCO zose zigomba gushakirwa abakozi bashinzwe amafishi kugira ngo nihagira ushaka kuzuza ifishi mu buriganya, hazabe hari umuntu ugomba kubibazwa.

By’umwihariko, Mukakarangwa yasabye abashinzwe gutanga inguzanyo no kuzishyuza kwirinda kujya bishyuza bari hanze ya SACCO, ati: Inguzanyo zose za SACCO zishyurirwa kuri SACCO kandi binyuze mu nzira zizwi.

Indi ngingo yagarutsweho cyane ku kibazo cya SACCO zo muri Karongi, ni itangwa rya serivisi zitanoze kuburyo bishobora kuba intandaro ko abaturage bazitera icyizere bakisangira ibindi bigo by’imari ziciriritse dore ko Abanyarwanda bamaze no kubisobanukirwa bihagije.

Icyagaragaye muri rusange nuko ibibazo byinshi byagiye biboneka muri za SACCO bishingiye ahanini ku mpinduka zabaye ubwo ibyitwaga CAPEC byahindukaga COOPEC, nyuma bikaza kugirwa Imirenge SACCO. Muri izo mpinduka rero ni ho hagiye hazamo ba rusahurira mu nduru.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka