Kamonyi: Abasore bagera kuri 50 bihimbiye akazi ko gupakira umucanga

Abasore bagera kuri 50 bazindukira ku iseta iri ku muhanda w’ahitwa Rwamushumba mu kagari ka Muganza mu murenge wa Runda, bategereje amakamyo aturuka ku Ruyenzi no mu mujyi wa Kigali, ngo bayarangire ahari umucanga , babone n’ikiraka cyo kuyapakira.

Abo basore bazindukira ku iseta bo bita “Indege”, buri wese yitwaje igitiyo cyo kumufasha gupakira umucanga. Nk’uko babitangaza, bigabanyijemo amatsinda agizwe n’abantu 5. Ayo matsinda akaba asimburana kujya gupakira buri modoka ije kugura umucanga.

Bamwe mu bategereje imodoka zo gupakira.
Bamwe mu bategereje imodoka zo gupakira.

Bemeza ko ako kazi kabatunze kuko imodoka imwe bayipakirira amafaranga 2000frw kandi ku munsi bakaba bakira imodoka zirenga ijana. Umwe muri bo yadutangarije ko atajya acyura munsi ya 2000frw kandi yaguze n’ibyo kurya bya saa sita.

Mu rwego rwo kwizigamira, aba basore bashyizeho ikimina cyo guhana amafaranga, buri wese akaba atanga 1000frw ku munsi, yaba atakoze itsinda rye rikayamutangira. Utahiwe kuyahabwa akayifashisha mu mushinga we bwite.

Bamwe bavuye gupakira, abandi bajyanye n'imodoka ijya gupakira.
Bamwe bavuye gupakira, abandi bajyanye n’imodoka ijya gupakira.

Bavuga ko aka kazi bagatangiye ari bake, nyuma hakiyongeraho n’abakoreraga ku birombe byo ku Gisozi, mu mujyi wa Kigali, kuri ubu byahagaritswe. Bapakira kandi bakanaranga imicanga yo muri Bishenyi, mu Nkoto n’ahandi bitewe n’ubwoko bw’umucanga ukenewe.

Aba basore barakangurira urundi rubyiruko ruvuga ko rwabuze icyo rukora, kwitabira imirimo y’amaboko, kuko hari benshi bageze ku bikorwa by’agaciro babikesha akazi ko gupakira umucanga.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka