Kageyo: Miliyoni 87 kuri 90 zagurijwe abaturage muri VUP zaragarujwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burashimira abayobozi n’abakozi b’umurenge wa kageyo ko babashije kugaruza amafaranga agurizwa abaturage muri gahunda ya VUP mu mwaka ushize wa 2012/2013.

Kwishyura amafaranga abaturage bagurizwa na gahunda ya Vision Umurenge Program bikomeje kuba ingorabahizi, aho abaturage benshi bagaragaza ubushake bukeya mu kwishyura ayo mafaranga ahubwo bakayafata nk’inkunga bahawe kandi barasinye amasezerano yo kwishyura.

Simon Ndayisenga, umukozi ushinzwe VUP mukarere ka Ngororero, avuga ko iyo abaturage batishyuye bidindiza bagenzi babo, kuko amafaranga yishyurwa ariyo yongera kugurizwa abandi bityo inguzanyo ikagera kuri benshi.

Niyo mpamvu mu rwego rwo kuguriza abaturage babo, abayobozi b’umurenge wa Kageyo ubu uyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Mutoni jean de Dieu bashyize imbaraga mu kwishyuza abo baturage maze kuri miliyoni 90 zari zaratanzwe zitishyurwaga neza barabashije kugaruza 87 kandi zikagurizwa abandi baturage.

Jean de Dieu Mutoni anatanga icyizere ko miliyoni 3 zisigaye nazo zizishyurwa abahabwa inguzanyo ubu bakaba bahabwa ibiganiro bibashishikariza kwishyura neza no gukoresha neza amafaranga bagurizwa, kuko kutayakoresha ibyo bayasabiye ari kimwe mu bibatera igihombo bakiganyira kwishyura.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka