Kagano: Batashye inyubako y’Umurenge SACCO ifite na “Guichet Mobile”

Koperative Umurenge SACCO ya Kagano mu karere ka Nyamasheke yatangiye mu mwaka wa 2009 itira ibiro byo gukoreramo, kuri uyu wa 25/07/2013 yatashye inyubako yayo yuzuye itwaye miliyoni zisaga 23 kandi ifite “Guichet Mobile” yorohereza abanyamuryango bayo kubitsa no kubikuza badakoze ingendo ndende.

Abaturage bamaze kuyigana baka inguzanyo, bishimira ko bamaze gutera imbere kandi bagasaba n’abatarayigana ko bayegera kugira ngo imishinga yabo ibashe gushyirwa mu bikorwa no gutera imbere.

Iyi Koperative Umurenge SACCO ya Kagano yatangiye mu mwaka wa 2009, itira aho gukorera mu biro by’umwe mu bakozi b’Umurenge wa kagano ariko ngo byari bigoye nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’iyi SACCO, Ngabiziranga Leonard.

Abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO ya Kagano batashye inyubako yabo nyuma y'uko bakoreraga mu cyumba kimwe cy'igitizanyo.
Abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO ya Kagano batashye inyubako yabo nyuma y’uko bakoreraga mu cyumba kimwe cy’igitizanyo.

Binyuze mu nyungu z’abanyamuryango bayo ndetse n’imigabane yabo, muri uyu mwaka wa 2013 aba banyamuryango biyujurije inyubako yatwaye miliyoni 23, ibihumbi 342 n’amafaranga 807 by’amanyarwanda.

Ngabiziranga asaba abatuye mu murenge wa Kagano kugana iyi SACCO kuko ari iyabo kandi bagatinyuka inguzanyo bumva ko ari amafaranga yabo bagomba gukoresha. Yagize ati «Nta muntu ushobora gutera imbere adakoranye na Banki.»

Umwe mu bateye imbere abikesha inguzanyo yagendaga yaka muri iyi SACCO ni Nyirahabimana Philomene w’imyaka 41 y’amavuko watangiye yaka inguzanyo y’ibihumbi 300, ubwa kabiri yaka 600, nyuma akaza guhabwa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 800 bitewe n’uko yishyura neza.

Nyirahabimana Philomene yiteje imbere abikesha KAGANO SACCO.
Nyirahabimana Philomene yiteje imbere abikesha KAGANO SACCO.

Ibi ngo byamufashije kubona amafaranga ashora mu bucuruzi bw’imyaka arunguka ku buryo yaguzemo inka ndetse n’andi matungo magufi.

Uyu mugore w’abana 4 barimo umwe yabyaye n’abandi batatu arera, avuga ko mbere yo gukorana na SACCO yari afite ibibazo mu mibereho myiza y’urugo rwe kuko atabashaga no kubona ifumbire yatuma ibyo ahinze byera neza ariko kuri ubu akaba yishimira ko ibyo akoze byose bibasha gutanga umusaruro abikesha inguzanyo ya SACCO.

Hirya y’imibereho myiza y’umuryango we, uyu mugore yishimira ko yabashije kugira ijambo abikesha ko akora ku ifaranga, bityo icyo ashatse cyose ntibibe ngombwa ko atega amaso umugabo we.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke yahawe impano nk'ikimenyetso cy'uko yafashije KAGANO SACCO kwiyubakira ibiro byo gukoreramo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yahawe impano nk’ikimenyetso cy’uko yafashije KAGANO SACCO kwiyubakira ibiro byo gukoreramo.

Bitandukanye n’izindi SACCO nyinshi, iyi ya Kagano yashyizeho agashami «Guichet Mobile» gakorera aho yahoze ikorera mu rwego rwo kwegera abaturage kurushaho no kubarinda gukora ingendo ndende.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimiye abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO ya Kagano ku gikorwa cy’indashyikirwa cyo kuva mu busembere bakiyubakira inyubako nziza kandi ababwira ko kuba biyujurije inzu nk’iyi, bikwiriye kubaha isomo ry’uko icyo biyemeje bashobora kukigeraho kandi bakaboneraho bagatinyuka inguzanyo kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Ngiyi inyubako ya KAGANO SACCO yuzuye itwaye asaga miliyoni 23 z'amanyarwanda.
Ngiyi inyubako ya KAGANO SACCO yuzuye itwaye asaga miliyoni 23 z’amanyarwanda.

Koperative Umurenge SACCO ya Kagano ifite abanyamuryango 4705. Kuva yatangira mu mwaka wa 2009, imaze gutanga inguzanyo zikabakaba miliyoni 104 z’amafaranga y’u Rwanda zahawe abanyamuryango 225.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka