Ikigo WASAC cyashimiwe inkunga cyatanze mu kigega ‘Agaciro Development Fund’

Umuyobozi mukuru w’ikigega Agaciro Development Fund aravuga ko ibigo bimwe bya Leta n’iby’abikorera byadohotse mu gutanga inkunga mu kigega.

Ubuyobozi bwa WASAC bwashimiwe ko buri muri bimwe mu bigo bya Leta bikomeje gutanga umusanzu mu kigega
Ubuyobozi bwa WASAC bwashimiwe ko buri muri bimwe mu bigo bya Leta bikomeje gutanga umusanzu mu kigega

Umuyobozi mukuru w’iki kigega Dr. Jack Kayonga yabivuze tariki 15 Ukwakira 2019, ubwo yakiraga inkunga ya miliyoni 50 yatanzwe n’ikigo cya WASAC gishinzwe gukwirakwiza amazi mu Rwanda.

Kuva ubwo iki kigega cyatangizwaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri 2012, Ibigo bya Leta n’iby’abikorera, ndetse n’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye bagiye bagitera inkunga hagamijwe kwigira kw’Abanyarwanda.

Gusa uko imyaka ishira ubwitabire mu gutera inkunga iki kigega bugenda busubira inyuma, nk’uko umuyobozi mukuru wacyo Dr Jack Kayonga abivuga.

Ati “Uko twatangiye si ko bimeze ubu. Ku ikubitiro abantu baritanze by’intangarugero, abantu batanga hafi umushahara w’ukwezi kose. Mu bakozi ba Leta abenshi batangaga icyo gihe n’ubu baracyayatanga, ahubwo icyo tutabona ni ibigo bya Leta n’ibindi bigo bidaherekeza [abakozi mu gutanga imisanzu]”

Mu bigo byitabira gutera inkunga iki kigega harimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Agaciro Development Fund wemeza ko kuva mu myaka itanu ishize, WASAC buri mwaka itanga inkunga itari munsi ya miliyoni 50.

Umuyobozi mukuru wa WASAC, Eng. Aimé Muzola, avuga ko gutanga iyo nkunga bidasaba kuba ikigo gifite amafaranga menshi, ahubwo bisaba kugira imyumvire yo kwihesha agaciro.

Ati “Kwihesha agaciro si amafaranga menshi kuko n’umukene yihesha agaciro iyo afite iyo myumvire. Imbaraga zashyizwe mu bukangurambaga mbona zihagije ku buryo twazajya dukora gahunda nk’izi buri mwaka mu bigo byose ku buryo biba umuco kwigira”

Ikigega Agaciro Development Fund kimaze kubona miliyari zisaga 50 yaturutse mu misanzu y’Abanyarwanda, ariko umutungo rusange wacyo habariwemo n’imitungo Leta yeguriye ikigega ugera muri miliyari 194 nk’uko Dr Kayonga abivuga.

Yashimye ikigo cya WASAC asaba ko n’ibindi byakireberaho, anavuga ko bafite gahunda yo gukomeza ubukangurambaga kugira ngo n’ibigo byadohotse mu gutanga imisanzu byikubite agashyi.

Amafaranga y’imisanzu yatanzwe mu kigega Agaciro Development Fund ngo ntaratangira gukoreshwa, Dr Kayonga akavuga ko kuri ubu agishorwa mu bikorwa bibyara inyungu kuko intego y’amafaranga ikigega kigomba kuba gifite itaragerwaho.

Kuyabyaza inyungu bikorwa mu buryo bwo kuyabitsa muri banki akunguka, kuyaguramo impapuro mpeshwamwenda zizwi nka “treasury bonds” ndetse no kuyashora mu makompanyi atandukanye, kuri ubu iki kigega kikaba kimaze gushora mu makompanyi 28.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka