Guhera muri 2014 banki eshanu zizaba zikoresha mVisa

Ikigo mpuzamahanga cya Visa giteza imbere kwishyurana hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, cyatangaje ko cyishimiye icyemezo banki zikorera mu Rwanda ari zo Banki ya Kigali (BK), Urwego OB, I&M Bank (BCR), KCB na Equity Bank, zose ziyemeje gucuruza ikoranabuhanga rya mVisa guhera mu mwaka utaha wa 2014.

Iri koranabuhanga rikora nka mobile money ya MTN, Tigo Cash cyangwa Airtel money, rifasha abantu kuzigama amafaranga kuri telefone, kubikuza, kwishyura ibyo umuntu aguze, ndetse no kohererezanya amafaranga hakoreshejwe telefone zigendanwa.

Itandukaniro rya mVisa n’uburyo busanzwe bwo kohererezanya amafaranga bukoreshwa n’ibigo by’itumanaho bya MTN, Tigo na Airtel, ni uko yo ihuza ibigo by’itumanaho n’ibigo by’imari, nk’uko Ginga Baker uhagarariye Visa mu Rwanda yabisobanuye.

Ushobora kwishyura ibyo uguze ukoresheje mVISA.
Ushobora kwishyura ibyo uguze ukoresheje mVISA.

Yavuze ko umuntu ufite konti ya mVisa muri telefone ye, ashobora kohereza amafaranga afite, kuri nimero ya konti y’umuntu iri muri banki iyo ari yo yose ikorana na mVisa, cyangwa kuri nimero ya telefone iyo ari yo yose hatitawe ku kigo cy’itumanaho umuntu yaba afitemo ifatabuguzi.

Asobanura kandi ko iyi gahunda izafasha benshi bataritabira servisi z’imari cyangwa bafite imbogamizi zo kutabona ibigo by’imari hafi, bazajya bajya ku bacuruzi bakorana na za banki zitandukanye cyangwa kuri banki ubwayo, bakabitsa kuri konti ya mVisa muri telefone zabo, bakabikuza cyangwa bakohererezanya amafaranga.

Nyuma y’aho BK itangije gahunda ya mVisa mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka, ubu hakurikiyeho Urwego Opportunity Bank; ndetse ngo mu mezi make KCB, Equity Bank na I&M Bank nazo ziraba zakira amafaranga, ziyabika cyangwa ziyatanga kuri konti za mVisa muri telefone z’abantu, “kabone n’ubwo umuntu yaba atari umukiriya wa banki n’imwe muri zo”, nk’uko Visa ivuga.

Ikigo Visa cyemeza ko servisi za mVisa zihendukiye abantu bose, ndetse hakaba n’izitangirwa ubuntu nko kuba uwaba afite amafaranga kuri konti ye ya mVisa, ashobora kugura umuriro (wa EWSA), amazi, ama inite yo guhamagara (n’ibindi byagenwa), atiriwe akatwa amafaranga y’iyo servisi akorewe.

Serivise zitandukanye ushobora kubona ukoresheje mVISA.
Serivise zitandukanye ushobora kubona ukoresheje mVISA.

Uretse guteza imbere gahunda ya mVisa muri za telefone zigendanwa,Visa igira ibyuma bya ATM bibikwamo amafaranga bikanayasohora hakoreshejwe gusesekamo ikarita yabigenewe,. Ufite ikarita ya Visa abikuza cyangwa akabitsa kuri banki iyo ari yo yose ku isi ikorana na Visa.

Visa ivuga ko itumamaho ryayo rya visaNet ku isi ari irya mbere mu kwihuta, aho ngo ishobora kugenzura no kwita ku butumwa burenga 30,000 bwohererezanywe mu gihe kingana n’isegonda rimwe. Iki kigo ni icy’abanyamerika, kikaba gikorera mu bihugu na za Leta bigera kuri 200 hose ku isi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka