Gisagara: Yahawe ishimwe kuko yinjije abantu benshi mu murenge Sacco

Niyogakiza Aphrodise uyobora umudugudu w’Akagarama mu kagari ka Muyira mu murenge wa Kibilizi ho mu karere ka Gisagara yahembwe igare kubera ko yabaye indashyikirwa mu bikorwa biteza imbere abaturage harimo no kuba yarinjije abanyamuryango benshi muri Sacco mu gihembwe gishize.

Umudugudu urangwa n’abaturage bitabira gahunda zose za Leta zigamije kubateza imbere nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Innocent Kimonyo abivuga.

Niyogakiza Aphrodise umukuru w'umudugudu w'Akagarama yahembwe igare kuko yagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa.
Niyogakiza Aphrodise umukuru w’umudugudu w’Akagarama yahembwe igare kuko yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa.

Umudugudu w’Akagarama witabiriye ubwisungane mu kwivuza ku kigereranyo cya 98%, ibikorwa by’umuhigo bihakorerwa usanga byaragezweho ku kigereranyo kirenga 100%, washoboye kwinjiza abanyamuryago benshi muri Sacco mu gihembwe gishize mu gihe abandi usaga bitwaza impamvu zitumvikana.

Niyogakiza Aphrodise avuga ko ibanga rye ari ukumva abaturage akabakemurira ibibazo, bityo nawe bakamwumva iyo agize icyo abagezaho.

Bwana Niyogakiza ati “kuko nzi ko nyobora abantu kandi bakuze ngerageza gusubiza ibyifuzo byabo mbakemurira ibibazo ntabashyizeho amananiza, ibi bikamfasha kubumvisha gahunda za Leta no kuzibacengezamo bakazitabira hatabayeho gusunikana”.

Akomeza asobanura ko aho batabashije kugera ku 100% nko mu bwisungane mu kwivuza byatewe n’abantu bake batarabona ubushobozi ariko ko nacyo kizakemuka.

Club Nkundurwanda yigisha urubyiruko umukino wa karate mu murenge wa Kibirizi nayo yahembwe igare.
Club Nkundurwanda yigisha urubyiruko umukino wa karate mu murenge wa Kibirizi nayo yahembwe igare.

Ku bijyanye na Sacco avuga ko bitari byoroshye kubyumvisha abantu, ariko ko aho yagiye abegera akabamwira neza ibyiza byayo, uburyo iguriza umuntu akaba yakwiteza imbere benshi bemera kuyiyoboka kandi ngo ubu barabishima.

Uyu mugabo akomeza ashishikariza abandi bayobozi nkawe gukora bumva ko bakorera Igihugu cyabo nabo ubwabo.

Muri uwo muhango wo gutaha inyubako y’umurenge Sacco, kandi hahembwe Club Nkundurwanda yigisha urubyiruko umukino wa karate mu murenge wa Kibirizi, nayo yahembwe igare kuko yateje imbere imikino ngororamubiri muri uyu murenge.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka