Gisagara: Umurenge SACCO Gishubi niwo uza ku isonga mu kwihutisha gahunda yo kwiyubakira

Inzu y’Umurenge SACCO ya Gishubi niyo iciye agahigo mu kuzura muri aka karere, ugereranyije n’izindi zihagaragara usanga zishaje zitanahagije, kandi zisabwa kwiyubakira kuko ntankunga iteganywa mu kuzivugurura.

Umurenge wa Gishubi niwo waje ku isonga mu kwihutisha iyi gahunda, aho imaze guhagarika inyubako ku nkunga y’abanyamuryango ubwabo bise “TUGANE HEZA GISHUBI”.

Buri munyamuryango atanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi bibiri buri kwezi, hakaniyongeraho ko bakora umuganda wo kubumba amatafari no gusiza ikibanza bo ubwabo.

Aba banyamuryango bavuga ko iki gikorwa bakitabira bishimye, kuko bazi ko ntawe bakorera uretse bo ubwabo. Ikindi kandi bahamya ko kugira ngo umuntu wese agere ku ntego runaka agomba gukora kandi yitaye ku byo akora, unko bitangazwa na Alphonse Maniragaba, umwe mu banyamuryango b’iyi SACCO.

Agira ati: “Mbona kuza hano gukora nta gihombo kirimo ahubwo ari n’igikorwa twese twishimira, kuko niba dushaka kugira inzu twishimiye, tugomba no kugira uruhare mu itunganywa ryayo”.

Inzu izakorerwamo n'umurenge SACCO Gishubi.
Inzu izakorerwamo n’umurenge SACCO Gishubi.

Iyi nyubako imaze gutwara amafaranga angana na na miliyoni zisaga 12,5. Gusa ntirarangira n’ubwo ibyakozwe aribyo byinshi, kuko kuyirangiza bizatwara amafaranga angana na miliyoni cumi n’icyenda (19.000.000) yose hamwe.

Iyi nzu igizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi bitandatu, izigamira abaturage ikanabasha gutanga inguzanyo. Indi mirenge nayo y’aka karere, itatu irimo gusakara, indi bamaze kugera hagati bazamura.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo muzagaruke noneho murebe ubu inzu yacu yaruzuye kd serivise ziratangwa neza

Utabazi J Claude yanditse ku itariki ya: 4-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka