Gisagara: Abagore bitabira ibigo by’imali baracyari bake

Kuko byagaragaye ko umubare w’abagore bitabira kubitsa no gusaba inguzanyo mu bigo by’imari mu karere ka Gisagara ukiri hasi, abagore barasabwa kwitinyuka nabo bakamenya gukora imishinga ibateza imbere maze bakanatinyuka bakegera ibi bigo by’imari bikabaguriza bikanabazigamira.

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Gisagara bavuga ko igituma abagabo aribo baba benshi mu kwitabira kugana ibigo by’imari ari uko, abagore bacyitinya, ndetse akenshi bakibwira ko badakwiye kujya muri iyi gahunda n’abagabo babo bayirimo.

Gusa byagaragaye ko abagore nabo ubwabo bashoboye, bityo bakaba badakwiye kwitinya, kuko nabo ababashije kwihangira imirimo bayikora kandi ikabateza imbere.

Niyonsenga Mariya utuye mu murenge wa Kibirizi avuga ko we abona abagore bakwiye kumenya ko abagabo ataribo bonyine bagenewe Sacco, kandi ko buri muntu agomba kumenya kwita ku iterambere rye.

Uyu mutegarugori Niyonsenga ariko kandi ni n’urugero rwiza rwo kwiteza imbere kuko amaze kwaka inguzanyo inshuro zigera kuri eshatu yagura ubucuruzi bwe kandi akaba abona bugenda neza kuko bwamuzamuye kandi akaba anabasha kwishyura banki nta kibazo agize.

Sacco mu murenge wa Kibirizi irashishikariza abagore kuyigana ikabafasha kwiteza imbere.
Sacco mu murenge wa Kibirizi irashishikariza abagore kuyigana ikabafasha kwiteza imbere.

Umbereyimfura Goreti ahagarariye umurenge Sacco mu murenge wa Kibirizi arongera kugaragaza ubuke bw’abategarugori muri iki kigo cy’imari, akabasaba ko bakwitabira kugana iki kigo kikabafasha gutera imbere, cyane ko ngo bimaze kugaragara ko nta muntu utera imbere atanyuze ku nguzanyo.

Ati «Kuri ubu muri Sacco ya Kibirizi dufite abanyamuryango bake b’abategerugori ugereranyije n’abagabo, no kubijyanye no kuguza kuri ubu mu bantu 105 bafite inguzanyo za banki, abagore ni 22 gusa mu gihe abandi 77 ari abagabo andi akaba amashyirahamwe. Icyo dusaba abagore ni ukwitabira Sacco bakamenya kwizamura kuko byagaragaye ko ntawe utera imbere atabikesheje inguzanyo».

Imirenge Sacco yose y’akarere ka Gisagara ivuga ko ihuje ikibazo cyo kuba abategarugori ari bake cyane ugereranyije n’abagabo mu kugana iki kigo, ikaba ishishikariza abategarugori guhaguruka bagakora bakiteza imbere babifashijwemo na Sacco.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka