Gakenke: Kutubahiriza itegeko ry’umurimo bitera igihombo za SACCO
Abayobozi b’inama z’ubutegetsi za SACCO bateza igihombo ibyo bigo kubera ibyemezo bafatira abakozi binyuranyije n’itegeko rigenga umurimo bigatuma bajyanwa mu nkiko bikarangira biciwe indishyi.
Ibi byatangajwe na Hamis Yohana Damascene, Umuyobozi w’ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane tariki 21/11/2013 mu mahugurwa ya ba-prezida b’inama y’ubutegetsi n’iy’ubugenzuzi ndetse n’abacungamari ba za SACCO.
Ngo nubwo mu Karere ka Gakenke imanza ziregwamo za SACCO atari nyinshi kandi n’imyanzuro yazo itarafatwa kuko imanza zigikomeza, mu tundi turere kwirukana abakozi mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko byateje igihombo za SACCO zitanga indishyi kandi ayo mafaranga yagakoreshejwe mu kuziteza imbere.

Uyu mukozi wa RCA ashimangira ko bateguye ayo mahugurwa bagamije gusobanurira abayobozi ba za SACCO iryo tegeko kugira ngo ibyo bakora byose bagenzure neza niba bitanyuranyije n’itegeko bikaba byatera igihombo SACCO.
Hamis Yohani yagize ati: “Twifuje ko aya mahugurwa aba bayobozi bayabona kugira ngo mu masezerano y’akazi bibuke kwishingikiriza ku itegeko ry’umurimo kandi igihe bafata ibyemezo rimwe na rimwe bishobora kugira ingaruka kuri SACCO bakwiye kuba basuzuma neza niba iryo tegeko ry’umurimo ryubahirijwe neza kugira ngo ingaruka zitaba guhombwa ikigo cya SACCO.”
Abitabiriye ayo mahugurwa ngo bungukiyemo byinshi batari bazi birimo nko kubahiriza iminsi y’integuza (preavis) yaba ku mukoresha n’umukozi, uruhande rutabyuhirije ibiteganwa n’itegeko rucibwa indishyi.
Umwe mu bahuguwe, Miseso Nsengimana Sylvestre, yemeza ko gusobanukirwa itegeko ry’umurimo yaba ku bakozi n’abakoresha bituma banoza akazi kabo.

Ati: “ Abakoresha bagombye kumenya ririya tegeko ku buryo bwimbitse ndetse n’abakozi bityo bituma nta ruhande rubangamira urundi kandi bigatuma akazi kagenda neza.”
Abayobozi ba za SACCO basabwe kugenzura amasezerano y’akazi bagiranye n’abakozi babo bakareba niba atanyuranyije n’itegeko ry’umurimo bitazateza igihombo igihe abakozi birukanwe mu kazi, bakayashingiraho babajyana mu nkiko.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|