Burera: Ibigo by’imari iciriritse byafunze byambuwe arenga miliyoni 42

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Zaraduhaye Joseph, atangaza ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bagaruze amafaranga miliyoni 42 n’ibihumbi 780 ba bihemu bambuye ibigo by’imari iciriritse (Microfinance) byafunze imiryango.

Uyu muyobozi avuga ko bashyizeho itsinda rizajya muri buri murenge w’akarere ka Burera, kwishyuza abo ba bihemu. Iyo gahunda izatangira mu cyumweru kizatangira tariki 01/04/2013.

Agira ati “Guhera mu cyumweru gitaha tuzatangira gahunda yo guhamagara abo bantu, muri buri murenge tukajya yo, kugira ngo tubishyuze.”

Ikibazo cya ba bihemu bambuye ibigo by’imari iciritse kigaragara mu Rwanda hose. Icyo kibazo cyatangiye kugaragara mu mwaka wa 2006 maze bimwe muri ibyo bigo by’imari bihita bifunga imiryango kubera guhomba.

Umuyobozi w'akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Zaraduhaye Joseph.
Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Zaraduhaye Joseph.

Icyo kibazo kimaze kumenyekana, Leta y’u Rwanda yahise ishyiraho gahunda yo kugaruza amafaranga yambuwe ibyo bigo by’imari.
Kuva icyo gihe kugeza ubu ngo, mu Rwanda hose, hamaze kugaruzwa amafaranga agera kuri miliyoni 41 gusa, muri agera kuri miliyari 60 zigomba kugaruzwa.

Tariki 26/03/2013, abagize urwego rw’igihugu rwashyizweho kugira ngo rugaruze amafaranga yambuwe ibyo bigo by’imari, bahuriye mu nama kugira ngo banononsore akazi bashinzwe.

Minisitiri w’Ubutabera, Tarcisse Karugarama uyoboye urwo rwego, yatangaje ko kugaruza ayo mafaranga yose ari ingorabahizi kuko bamwe muri ba bihemu batorotse, irengero ryabo rikaba ritazwi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka