Banki y’abaturage iravugurura imikorere
Abaturage babitsa muri Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) barinubira ko iyo Banki imaze iminsi ibaha service mbi, ndetse hakaba n’abavuga ko itakibaha inguzanyo; ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko habayeho impinduka zigamije gukosora ibitagenda neza, kandi ngo amakuru amwe n’amwe usanga ari ibihuha.
Impinduka zivugwa muri Banki y’abaturage y’u Rwanda zishobora kuba zishingiye ku bibazo byayivuzwemo mu minsi ishize, ubwo uwari umuyobozi mukuru Herman Klaassen n’uwari umwungirije Jose Habimana beguraga ku mirimo yabo.
Icyo gihe abagize inama y’ubutegetsi batangaje ko bafashe icyemezo cyo gusezerera Herman Klasssen n’uwari umwungirije mu rwego rwo guhindura imikorere.
Ibyo ariko byabaye bamwe mu bakiliya b’iyi Banki binubira ko basigaye bahabwa service mbi, aho usanga batonda imirongo bakayimaraho amasaha, mu gihe abaka inguzanyo bo bategereza iminsi itari mike ndetse hakaba n’abatayihabwa kandi bujuje ibisabwa.
Umuyobozi mushya w’iyi Banki Paul Van Apeldoorn, atangaza ko barimo kwiga ku ngamba nshya zatuma imikorere ihinduka ikanyura buri wese.
Ku kibazo cy’inguzanyo, Apeldoorn avuga ko bagize abakiriya benshi cyane mu buryo batateganyaga, ku buryo mu kwezi kwa 7 bari bamaze kwakira abasaba inguzanyo barenze abo bateganyaga muri uyu mwaka.
Ibyo ariko ngo ntibyigeze bituma bahagarika gutanga inguzanyo ku bakiriya bayo nubwo bamwe mu baturage batse inguzanyo hari abavuga ko bakuyeyo amaso.
Uwavuganye na Kigali Today ukorera mu isoko rya Kimironko mu mujyi wa Kigali, yanze kuvuga amazina ye ngo kuko adashaka ko byasubira irudubi kandi ateganya ko agize Imana bayimuha.
Yagize ati “Nubwo nsa n’uwamaze kwiheba ndacyategereje. Maze amezi arenga atatu nta cyo bambwira uretse gutegereza sinzi uko bizarangira. Gusa ikimbabaza ni ingufu nataye nshaka ibyangombwa none ntacyo byamariye. Umushinga nari mfite usa n’uwataye igihe”.
Abasobanukiwe n’imikorere y’amabanki bemeza ko hari ubwo biba ngombwa kugabanya umubare w’abafata inguzanyo, bitewe n’uko biba bigoranye kugenzura abantu benshi bafashe inguzanyo icya rimwe, kandi abakozi ba Banki bakaba ari bake ugereranyije n’abakiliya.
Paul Apeldoorn avuga ko bari muri gahunda yo kwegereza ubushobozi abakuriye amashami, akaba aribo bazajya batanga inguzanyo ku bakiriya ba Banki.
Bitewe n’uko icyo gikorwa gisaba ubushishozi, BPR irakora ubushakashatsi bugamije kureba uko iyo gahunda izashyirwa mu bikorwa mu minsi iri imbere.
Uko byagenda kose, ikigaragara ni uko iyo Banki y’abaturage igize akabazo karebana n’imikorere yayo muri rusange, bigira ingaruka ku mubare munini w’Abanyarwanda dore ko iyi Banki ifite abakiriya basaga miliyoni imwe n’igice.
Aba kandi barimo abayingayinga 600.000 bayifitemo imigabane ihwanye na 65%. 35% bisigaye ni byo byaguzwe na Banki yo mu Buholandi yitwa RABOBANK.
Ibi na byo byakuruye amagambo mu baturage, bavuga ko iyi Banki yaguzwe n’abanyamahanga batangiye kubavangira. John Gahakwa ukuriye Marketing n’itumanaho muri BPR, yatangarije Kigali Tiday ko izo ari impuha zidafite ishingiro.
Ati “Nta warusha ijambo abaturage b’Abanyarwanda bafite imigabane muri BPR ingana na 65%. Inama y’ubutegetsi ni rwo rwego rubahagarariye bityo rukaba rufite inshingano zo guharanira inyungu zabo. Rabobank ni umunyamigabane ufite 35% ibindi bisigaye ni iby’abaturage b’Abanyarwanda”.
Banki y’abaturage y’u Rwanda imaze imyaka 37 ivutse, dore ko yatangiye gukora mu 1975. Ubu ifite amashami agera ku 190 hirya no hino mu gihugu, ahuriwemo n’abakiriya basaga miliyoni imwe n’igice.
Yatangiye ari amakoperative atandukanye, aza guhuzwa arema banki imwe y’abaturage ndetse ihinduka Banki y’ubucuruzi kimwe n’zindi zikomeye mu Rwanda.
Christian Mugunga
Ibitekerezo ( 32 )
Ohereza igitekerezo
|
Umva Uwomukobwa, wowe ubanza hajemo amaranga mutima!!Gusa najye Peter ndemera ko yari ashobora, kuko bamuzanye twese twari twarayifuyemo. Gusa Ibyo inguzanyo NGO mutahe!!!!!
Uzi ako gahungu kakiba kuri gishe, bamuvanyeho turababara tujya mu kiriyo! Wasanga abakobwa cyane cyane twirunzeyo twanze izindi. Nikundiraga n’ ukuntu kubahaga.Uwandusha No zako Nemeye Amstels....
Imiyoborere ya BPR Branch ya Nyamabuye yo yambereye agahomamunwa. Usanga abakozi bayo Bose barigendeye muzindi Banki kandi Bari Bari bashoboye akazi. Ubu abahasigaye ubanza ari Aba BBC gusa. Hari agahungu Kari gasigayemo kamwe wabonaga kazi Ibyo gakora Kabaga Ruhango nyuma twumva ngo bakajya kuri Branch. None ubu ejobundi nagiyeyo kubikuza Khalkha abakozi baho barabwira ngontakibarizwayo, ubwo nawewabona... Ibindi zaramwijyaniye. Cyanide twashima bury Ruhango Usanga nibura umukozi waho wese azi Icyo gukora cyane Customer Care waho. Guichet zo niabagore gusa sindabona bose hakora ubanza barabaye ba Repos Medical. Twashima ko barite na IZiCash iradutabara. Gusa natwe tujye tugerageza tujyane nibihe Uwo murongo muvuga ntiwabaikibazo.
mwe muravuga namba bank yabaturage hari iyitwa kcb yabanya kenya yo nagahoma munwa waka inguzanyo bakakubwira ngo byakemutse ngwino usinye bayashyi kuri konti ukazaa ugasinya ugategereza ugategerezaa waza kubaza bakakubwira ngo byaje kwanga namwe nimwumve iyo mikorere kandi ntibakubwire ikibuze
Aha ariko abantu dukunda byacitse koko, Ese mwagiye mushyira mu gaciro. Sinanze wenda BPR ntitanga serivisi nziza cyane ariko iragerageze. Nibura uko yari mu myaka yashize siko ikiri. Mujye muvuga nibyiza yagezeho. Ese Mukeshimana uvuga ko bamuciye 300 buri kwezi yaba yarabajije mu yandi ma banki ayo baca kugirango ashingireho byibuza.
NIBA MUSHAKA KUMENYA UKO MUTEYE MUNYUZE INKURU YANYU KUGIHE.COM NAHO URU RUBUGA NTABANTU BARUZI BENSHI
Ibyo naboneye kuri banki y’abaturage byo ni agahomamunwa, nasabye avance sur salaire, Rumanuramabura maze bansaba ibyangombwa koko, bantegeka ko kwishyura amafr yo kwiga dossier ngo mu minsi itatu gusa ndaba nabonye amafaranga, none narayabuze na salaire zaraje dossier yaheze aho. ese niba nta mafr. bashyizeho itangazo ko inguzanyo zahagaze ntitwirirwe dutakaza umwanya ngo turashaka ibyangombwa!!! harya ngo ntaho twabarega bajye batwicira umwanya uko bashaka?
GISWASWA UBANZA ATAZI IMITANGIRE YINGUZANYO MURI BPR KO IJYA KURANGIRA INYUZE KUBANTU BARENGA 10 BURIYA AMENYA AYIHA NDE?
GISWASWA ARIKO BURIYA YATUBWIRA NEZA UMUNTU URYA RUSWAS MURI BPR KO NZIKO UMUNTU AJYA KUBONA INGUZANYO BINYUZE KUBANTU BADACIYE MUNSI 10
giswaswa buriya yatubwira irya ruswa kuko nzi ko muri populaire umuntu ajya guhabwa inguzanyo binyuze mu bantu badaciye munsi ya 6
NIMUNYARUKE MUTUREBERE NO MURI SONARWA KUKO ABAKILIYA BAYO BAGIYE BOSE BOSE
nibyo mwashyizeho ikoranabuhanga mu kubikuza ariko se ko ntaburyo mwashyizeho butuma umukiriya wanyu amenya igikozwe kuri compte ye aha ndavuga amafaranga agiyeho n’avuyeho.mwari mwarashyizeho BPR Mobile Money umuntu akabona msg kuri phone ye none ntibikiriho.ubwo murabona ikoranabuhanga ryanyu ritarutwa n’agatabo ko nibe nako umuntu yarebaga udufaranga twanditse mu gatabo ke?