Amashami ane y’ikigo cy’imari “CAF Isonga” yafunze imiryango

Guhera Ku wa 29 Werurwe 2016, ikigo cy’imari icirirtse “CAF Isonga” cyafunze imiryango mu mashami yacyo ane mu Karere ka Ruhango na Muhanga.

Ubuyobozi bwa CAF buvuga ko gufunga imiryango byatewe n’umunyamigabane wacyo wabatwaye mu manza akagitsindira miliyoni 25, yarangiza akaza guteza akavuyo ku biro byacyo mu Karere ka Muhanga avuga ko ashaka kwishyurwa amafaranga ye.

CAF Isonga yahisemo kuba ifunze imiryango kubera ibibazo by'ubukungu.
CAF Isonga yahisemo kuba ifunze imiryango kubera ibibazo by’ubukungu.

Kayiranga Kalisa Callixte, Umuyobozi wa CAF Isonga, avuga ko umwe mu banyamuryango babo yafashe inguzanyo ya miliyoni 7 n’ibihumbi 200 agatinda kwishyira bigateza ikigo igihombo. Inama rusange ngo yaje guterana iramuhagarika ndetse anajywanwa mu nkiko aratsindwa.

Nyuma na we yaje kujya kurega iki kigo akiregera imigabane yashoyemo nk’umunyamuryango, maz aragitsinda gitegekwa kumwishyura miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda agifitemo.

Ubuyobozi ngo bwandikiye uyu munyamuryango bumumenyesha igihe buzamwishyurira, ntiyagira icyo abasabuza, ahubwo ku wa 25 Werurwe 2016 azana n’umuhesha w’inkiko aje kumwishyuriza.

Aba bari baje gutwara utwabo basanga hafunze.
Aba bari baje gutwara utwabo basanga hafunze.

Kayiranga agira ati “Nari kwa muganga numva abakozi barampamagaye bambwira ko iwacu twatewe n’abantu baje kwishyuza kandi ngo birakomeye”.

Bafashe imodoka y’akazi ndetse na moto ebyiri barazitwara, inkuru zitangira gucicikana ko CAF Isonga yafunze. Guhera ubwo ngo abakiriya batangiye kubikuza amafaranga yabo ku bwinshi.

Kayiranga akomeza agira ati “Tubibonye gutyo twahisemo gufunga imiryango kugira ngo ikibazo kibanze kiganirweho mu nzego zitandukanye”.

Yizeza abakiriya b’iki kigo, ko mu minsi mike kizaba cyongeye gufungiye imiryango. Ati “Gusenya biroroha ariko kubaka bikagorana, gusa tubirimo mu minsi mike turongera dukore”.

Bamwe mu bakiriya ba CAF, bo ntibabikozwa kuko ngo bafite impungenge ko amafaranga yabo atazaboneka.

Barasaba ko hakorwa ibishoboka byose amafaranga yabo akaboneka.
Barasaba ko hakorwa ibishoboka byose amafaranga yabo akaboneka.

Mukamanzi Jemima, wari ufite ibihumbi ijana muri CAF mu ishami rya Gitwe, avuga ko ababajwe n’amafaranga ye agiye kuhatikirira kandi yari afite ibyo ateganya kuyakoresha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Christine Uwamahoro, yavuze ko bibaye hari abakozi bo muri Gitwe bari bahahembewe.

CAF Isonga yatangiye imirimo yacyo muri 2004 ifite abanyamuryango basaga 100. Bivugwa ko iri mu gihombo cya miliyoni zibarirwa muri 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka